Amosi 3 - Kinyarwanda Protestant Bible

Imana ihana Isirayeli

1Nimwumve iri jambo Uwiteka yabavuzeho, mwa Bisirayeli mwe, ab'umuryango wose navanye mu gihugu cya Egiputa ati

2“Ni mwe gusa namenye bo mu miryango yose yo mu isi, ni cyo gituma nzabahanira ibicumuro byanyu byose.”

3Mbese abantu babiri bajyana batasezeranye?

4Intare yatontomera mu ishyamba idafite umuhigo? Umugunzu w'intare warurumira mu buvumo bwawo ari nta cyo ufashe?

5Inyoni se yagwa mu mutego uri hasi kandi udatezwe? Umutego w'umushibuka washibuka ari nta cyo ufashe?

6Mbese impanda yavugirizwa mu mudugudu abantu ntibagire ubwoba? Hari ibibi byatera umudugudu Uwiteka atari we ubizanye?

7Ni ukuri Uwiteka Imana ntizagira icyo ikora itabanje guhishurira abagaragu bayo b'abahanuzi ibihishwe byayo.

8Intare iyo itontomye hari udatinya? Uwiteka Imana yaravuze. Ni nde warorera guhanura?

9Mubyamamaze mu manyumba yo muri Ashidodi, no mu manyumba yo mu gihugu cya Egiputa muti “Muteranire mu mpinga z'imisozi y'i Samariya, kandi murebe impagarara zihari zikomeye n'urugomo ruhagirirwa.”

10Uwiteka aravuga ati “Ntibazi gukora ibitunganye, ahubwo biyuzuriza mu manyumba yabo ibyo bendeshaga urugomo n'ubwambuzi.”

11Ni cyo gituma Uwiteka Imana ivuga iti “Hazabaho umwanzi ndetse azagota igihugu, azacogoza imbaraga zawe, amanyumba yawe azasahurwa.”

12Uwiteka aravuga ati “Abisirayeli bibera i Samariya bicaye ku miguno y'amariri no ku misego ya hariri, ariko nk'uko umwungeri yaka intare iminono ibiri cyangwa igice cy'ugutwi biri mu kanwa kayo, ni ko bazarokorwa.

13Nimwumve, mushinje inzu ya Yakobo.” Ni ko Uwiteka Imana Nyiringabo ivuga.

14 2 Abami 23.15 “Kuko umunsi nzahanira Isirayeli ibicumuro bye, nzahana n'ibicaniro by'i Beteli, kandi amahembe y'igicaniro azacibwa agwe hasi.

15Inyumba y'itumba nzayisenya hamwe n'inyumba y'impeshyi, kandi amanyumba arimbishijwe amahembe y'inzovu azasenywa, n'amazu akomeye azatsembwaho.” Ni ko Uwiteka avuga.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help