Ibyahisuwe 17 - Kinyarwanda Protestant Bible

Ibya maraya ukomeye uhetswe n'inyamaswa

1 . Iyo mitwe irindwi ni yo misozi irindwi uwo mugore yicaraho.

10Kandi ni yo bami barindwi: abatanu baraguye, umwe ariho undi ntaraza, kandi naza azaba akwiriye kumara igihe gito.

11Ya nyamaswa yariho ikaba itakiriho, iyo ubwayo ni uwa munani, nyamara kandi ni umwe muri ba bandi barindwi kandi arajya kurimbuka.

12 Dan 7.24 “Ya mahembe cumi wabonye ni yo bami cumi batarīma, ariko bahabwa gutegekera hamwe na ya nyamaswa nk'abami kumara isaha imwe.

13Abo bahuje inama, baha ya nyamaswa imbaraga zabo n'ubutware bwabo.

14Bazarwanya Umwana w'Intama, ariko Umwana w'Intama azabanesha, kuko ari we Mutware utwara abatware n'Umwami w'abami, kandi abari hamwe na we bahamagawe batoranijwe bakiranutse na bo bazayinesha.”

15Nuko arambwira ati “Ya mazi wabonye wa maraya yicaraho, ni yo moko n'amateraniro y'abantu n'amahanga n'indimi.

16Ya mahembe cumi wabonye na ya nyamaswabizanga maraya uwo, bimunyage bimucuze birye inyama ze, bimutwike akongoke.

17Kuko Imana yashyize mu mitima yabyo gukora ibyo yagambiriye, no guhuza inama no guha ya nyamaswa ubwami bwabyo, kugeza aho amagambo y'Imana azasohorera.

18“Wa mugore wabonye ni we wa mudugudu ukomeye utegeka abami bo mu isi.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help