Umubwiriza 2 - Kinyarwanda Protestant Bible

Ibihimbano n'ubutunzi nta mahoro bitera

1Nibwiye mu mutima wanjye nti “Henga nkugeragereshe ibyishimo, nuko ishimire kugubwa neza.” Maze mbona ko na byo ari ubusa.

2Navuze ibyo guseka nti “Ni ubusazi”, n'iby'ibitwenge nti “Bimaze iki?”

3Nishatse mu mutima uko nakwishimisha umubiri wanjye vino, ariko ngo umutima wanjye ukomeze kunyoboza ubwenge, ngashaka n'uburyo nakora iby'ubupfapfa, kugira ngo menye icyo bumarira abantu babukorera munsi y'ijuru mu minsi bakiriho yose.

4 1 Abami 10.23-27; 2 Ngoma 9.22-27 Nikoreye imirimo ikomeye, niyubakiye amazu, nitereye inzabibu,

5nihingiye imirima, n'imirima y'uburabyo izitiwe, nyiteramo ibiti by'amoko yose y'imbuto ziribwa,

6nifukuriye amariba y'amazi, kugira ngo nyavomerere imirima yororerwamo ibiti.

71 Abami 5.3 niguriye abagaragu n'abaja babyarira abandi mu rugo rwanjye, kandi ngira ubutunzi bwinshi bw'amashyo y'inka n'imikumbi y'intama, ndusha abambanjirije i Yerusalemu bose.

81 Abami 10.10,14-22 Nirundaniriza ifeza n'izahabu, n'ubutunzi buherereye ku bami buvuye mu ntara zose, nishakiye abaririmbyi b'abagabo n'ab'abagore n'ibinezeza abantu, n'ibicurangwa by'uburyo bwose.

9 1 Ngoma 29.25 Nuko ndakomera kandi ndusha abambanjirije i Yerusalemu bose kunguka, nkomeza n'ubwenge bwanjye.

10Kandi sinimye amaso yanjye icyo yifuza cyose, nta n'umunezero wose nimye umutima wanjye, kuko umutima wanjye wishimiraga imirimo yanjye yose. Ibyo ni byo byari ingororano z'imirimo yanjye yose.

11Maze nitegereje imirimo yose y'amaboko yanjye n'imiruho yose niruhije nkora, nsanga byose ari ubusa, ari nko kwiruka inyuma y'umuyaga, kandi nta gifite umumaro kiri munsi y'ijuru.

12Nisubiramo ngo ndebe ubwenge n'ubusazi n'ubupfapfa. Mbese uzasimbura umwami azabasha gukora iki? Keretse ibisanzwe bikorwa.

13Nuko mbona ko ubwenge buruta ubupfapfa nk'uko umucyo uruta umwijima.

14Amaso y'umunyabwenge ari mu mutwe we, na we umupfapfa agenda mu mwijima atabona, nyamara nabonye ko amaherezo ya bose ari amwe.

15Ni ko kwibwira mu mutima nti “Ibiba ku mupfapfa ni byo bizambaho. None se kumurusha ubwenge byamariye iki?” Ni ko kwibwira mu mutima nti “Ibyo na byo ni ubusa.”

16Erega umunyabwenge ameze nk'umupfapfa, na we ntiyibukwa iteka, kuko mu bihe bizaza bose bazaba bibagiranye. Erega umunyabwenge na we apfa nk'umupfapfa!

17Ni ko kwanga ubugingo, kuko imirimo ikorerwa munsi y'ijuru yamereye nabi. Byose ni ubusa, ni nko kwiruka inyuma y'umuyaga.

18Maze nanga imiruho yanjye yose naruhiye munsi y'ijuru, kuko nzayisigira umuntu uzansimbura.

19Kandi ni nde uzi yuko azaba umunyabwenge cyangwa umupfapfa? Nyamara azategeka imirimo yanjye yose nakoze, ngaragarizamo ubwenge munsi y'ijuru. Ibyo na byo ni ubusa.

20Ni cyo cyatumye nisubiramo, ngahebya umutima wanjye ku miruho yanjye yose naruhiye munsi y'ijuru,

21kuko habaho umuntu ukorana ubwenge no kumenya n'ubuhanga, nyamara azabisigira utabiruhiye, bibe umurage we. Ibyo na byo ni ubusa, ni ibibi bikomeye.

22None se umuntu akura iki mu miruho ye yose, no mu byo umutima we washishikariye munsi y'ijuru?

23Yobu 5.7; 14.1 Kuko iminsi ye yose ari agahinda, n'imiruho ye ari ishavu, ndetse na nijoro umutima we nturuhuka. Ibyo na byo ni ubusa.

24 Umubw 3.13; 5.17; 9.7; Luka 12.19; 1 Kor 15.32 Ntakigirira umuntu akamaro kiruta kurya no kunywa, no kunezeresha ubugingo bwe ibyiza bituruka mu miruho ye. Nabonye yuko ibyo na byo biva mu kuboko kw'Imana.

25None se ni nde wabasha kurya no kwinezeza akandusha?

26Yobu 32.8; Imig 2.6 Kuko unezeza Imana ari we iha ubwenge no kumenya n'umunezero, ariko umunyabyaha imuha umuruho ngo asarure arunde, abone ibyo guha unezeza Imana. Ibyo na byo ni ubusa, ni nko kwiruka inyuma y'umuyaga.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help