Abalewi 21 - Kinyarwanda Protestant Bible

Amategeko yo kwirabura no kurongorana by'abatambyi

1Uwiteka abwira Mose ati “Bwira abatambyi bene Aroni uti: Ntihakagire uwo muri mwe wiyandurisha intumbi ngo yandurire hagati mu bwoko bwe,

2keretse yakwanduzwa n'iya mwene wabo wa bugufi, nyina na se, n'umuhungu we, n'umukobwa we na mwene se,

3na mushiki we wari ukiri umwari, akaba mwene wabo wa bugufi kuko atararongorwa, intumbi ye yayiyandurisha.

4Ubwo ari umukuru mu bwoko bwe, ntakiyanduze ngo yiyonone.

5 , cyangwa ufite inenge ku jisho, cyangwa urwaye ubuheri cyangwa ibikoko, cyangwa umenetse ibinyita bito.

21Ntihakagire umuntu wo mu rubyaro rwa Aroni umutambyi ufite inenge, wigira hafi ngo atambe ibitambo bitambirwa Uwiteka bigakongorwa n'umuriro. Kuko afite inenge, ntakigire hafi ngo atambe ibyokurya by'Imana ye.

22Ajye arya ku byokurya by'Imana ye, ku byera cyane no ku byera.

23Ariko ntakigire hafi ya wa mwenda ukingiriza Ahera cyane, ntakegere igicaniro kuko afite inenge, kugira ngo atagira Ahera hanjye yonona, kuko ndi Uwiteka uheza.’ ”

24Ibyo byose Mose abibwira Aroni n'abana be n'Abisirayeli bose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help