1Uwiteka akomeza gusubiza Yobu ati
2“Mbese umunyampaka yagisha Ishoborabyose impaka?
Ugayisha Imana nasubize.”
3Nuko Yobu asubiza Uwiteka ati
4“Dore ndi insuzugurwa, nagusubiza iki?
Nifashe ku munwa.
5Navuze rimwe ariko sinzongera gusubiza,
Ndetse kabiri ariko sinakongera.”
6Maze Uwiteka asubiriza Yobu muri serwakira ati
7“Noneho kenyera kigabo,
Ngiye kukubaza nawe unsubize.
8Mbese ugiye kumvuguruza icyo nategetse?
Ugiye kumpererezaho ibyaha kugira ngo ubone urubanza?
9Harya uhwanije n'Imana amaboko?
Wabasha guhindisha ijwi nka yo?
10Noneho rimbana ikuzo no kwifata neza,
Kandi wiyambike icyubahiro n'ubwiza.
11Sandaza uburakari bwawe busesekare,
Kandi witegereze umwibone wese umucishe bugufi.
12Urebe umwiraririzi umuzitse acogore,
Kandi ukandagirire abanyabyaha aho bari.
13Bose ubashyire mu mukungugu,
Mu maso habo uhakingiranire mu bwihisho.
14Ni bwo nzakwemera,
Yuko ukuboko kwawe kw'iburyo kubasha kugukiza.
15Nuko witegereze Behemoti iyo naremye nkawe,
Irya ubwatsi nk'inka.
16Dore itegereze imbaraga zayo ziri mu matako yayo,
N'ububasha bwayo buri mu mitsi y'inda yayo.
17Izunguza umurizo wayo nk'umwerezi,
Imitsi yo mu matako yayo irasobekeranye.
18Amagufwa yayo ameze nk'imiheha y'umuringa,
Amaguru yayo ameze nk'ibihindizo by'ibyuma.
19“Mu byaremwe n'Imana ni yo ngenzi,
Umuremyi wayo ni we watinyuka kuyegera yitwaje inkota.
20Ni ukuri imisozi iyibera urwuri,
Aho inyamaswa zose zo mu ishyamba zikinira.
21Yiryamira munsi y'ibiti bifite ibicucu,
Mu bwihisho bwo mu rufunzo no mu nkuka.
22Ibiti bifite ibicucu biyikwizaho ibicucu byabyo,
Igakikizwa n'imikingo yo ku mugezi.
23Dore iyo umugezi wuzuye ntiruha ihinda umushyitsi,
Naho Yorodani yakuzura ikagera mu kanwa kayo ntiyabyitaho.
24Mbese hari uwayifata iri maso,
Cyangwa agapfumuza izuru ryayo ikigobwe?
25
26Washobora gushyira umugozi mu izuru ryayo,
Cyangwa gutoboza akasaya kayo ururobo?
27Mbese yagutakira cyane,
Cyangwa yakubwira amagambo ashyeshya,
28Aho yasezerana nawe,
Kugira ngo ikubere umugaragu iminsi yose?
29Wayikinisha nk'ukinisha inyoni?
Cyangwa wayizirikira gusetsa abaja bawe?
30Abarobyi bayicuruza se?
Bayigabanya abagenza?
31Cyo ye wabasha kuzuza uruhu rwayo imyambi,
Cyangwa umutwe wayo ibigobe?
32Kuyibangurira ukuboko,
Wibuke ko ari intambara ukugerure.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.