1“Nasezeranye n'amaso yanjye,
None se nabasha nte kwifuza umukobwa?
2“Icyo Imana itanga kivuye mu ijuru ni iki?
Kandi Ishoborabyose itanga murage ki uva hejuru mu ijuru?
3Mbese kurimbuka si ko kugenerwa umunyabyaha,
Ibyago bigategekerwa inkozi z'ibibi?
4Imana ntiyitegereza inzira zanjye,
Ikabara intambwe zanjye zose?
5“Niba naragendeye mu binyoma,
Ikirenge cyanjye kikihutira kuriganya,
6Henga mpimirwe ku minzani ireshya,
Kugira ngo Imana imenye gutungana kwanjye.
7Niba intambwe zanjye zarateshutse inzira,
Umutima wanjye ukayobezwa n'ibyo amaso yanjye areba,
Kandi niba inenge yarometse ku biganza byanjye,
8Ndakabiba hasarure undi,
Ni ukuri imyaka yo mu murima wanjye irakarandurwa.
9“Niba umutima wanjye warashutswe n'umugore,
Nkubikirira ku muryango w'umuturanyi wanjye,
10Umugore wanjye aragasera undi,
Kandi ashakwe n'abandi.
11Kuko icyo cyaba ari ikibi gikabije
Ni ukuri ni ikizira cyo guhanwa n'abacamanza,
12Kuko cyamera nk'umuriro ukongora ukageza ku kurimbuka,
Kandi cyarandura ibyo nungutse byose.
13“Niba narahinyuye urubanza rw'umugaragu wanjye,
Cyangwa urw'umuja wanjye igihe bamburanyaga,
14None se ubwo Imana ihagurutse nabigenza nte?
Mbese yangenderera nayibwira iki?
15Cyo ye, iyandemye mu nda ya mama si yo yamuremye?
Iyaturemye mu nda za ba mama si imwe?
16“Hari ubwo nimye abakene ibyo bifuza,
Cyangwa se ngahebya amaso y'umupfakazi,
17Cyangwa nkiharira ibyokurya byanjye,
Impfubyi ntibiboneho?
18Ahubwo uhereye mu busore bwanjye,
Yankuriye iruhande ndi nka se,
N'umupfakazi namuhagarikiye nkiva mu nda ya mama.
19“Niba hari uwo nabonye wishwe no kubura umwambaro,
Cyangwa indushyi ibuze icyo kwiyorosa,
20Niba urukenyerero rwe rutampaye umugisha,
Kandi ntasusurutswe n'ubwoya bw'intama zanjye,
21Niba narabanguriye impfubyi ukuboko,
Kuko mfite umfasha ku irembo,
22Noneho urutugu rwanjye ruragatandukana n'umubiri,
N'ukuboko kwanjye kuvunike gutane n'igufwa.
23Kuko ibyago biva ku Mana byanteraga ubwoba,
Simbone uko mbasha kwihanganira gukomera kwayo.
24“Niba naragize izahabu ho ibyiringiro byanjye,
Nkabwira izahabu nziza nti ‘Ni wowe nishingikirijeho’,
25Niba narishimishijwe n'uko ubutunzi bwanjye ari bwinshi,
Ukuboko kwanjye kukaronka byinshi,
26Niba naritegereje izuba igihe riva,
Cyangwa ukwezi kugenda kurabagirana nkabiramya,
27Kandi umutima wanjye ugashukashukwa rwihishwa,
N'ikiganza cyanjye nkakinyweraho isubyo,
28Ibyo na byo byambera ibibi biragahanwa n'abacamanza,
Kuko ari uguhemukira Imana iri hejuru.
29“Hari ubwo nishimiye kurimbuka k'unyanga,
Cyangwa nkishyirishwa hejuru n'uko ibyago bimugezeho?
30Ahubwo sinakundiye akanwa kanjye gucumura,
Ngo mwifurize gupfa muvumye?
31Hari ubwo ab'iwanjye batahamije bati
‘Hari umuntu wabona n'umwe wavuga yuko adahagira mu rugo rwe’?
32Nta mushyitsi naraje hanze
Ahubwo umugenzi wese naramwugururiraga.
33Hari ubwo natwikiriye ibicumuro byanjye nka Adamu,
Ngahisha ibyaha byanjye mu gituza,
34Mbitewe no gutinya iteraniro rinini,
Ngaterwa ubwoba no kugawa n'indi miryango,
Bituma nceceka sinsohoke?
35“Iyaba hari unyumvise!
Dore ngiki icyitegererezo cyanjye,
Ishoborabyose ninsubize,
Nanjye mbone ibirego byanditswe n'umwanzi wanjye.
36Ni koko nabiheka ku rutugu,
Nabyitamirizaho nk'ikamba.
37Namumenyesha umubare w'intambwe zanjye,
Nkamwegera nk'igikomangoma.
38“Niba imisozi yanjye ihururiye kundega,
N'amayogi yo muri yo akaririra hamwe,
39Niba narariye umwero wayo nta feza ntanze,
Cyangwa niba naratumye bene yo baheba ubugingo bwabo,
40Noneho ibisura birakamera ah'ingano,
N'urukungu rumere aha sayiri.”
Iyo ni yo ndunduro y'amagambo ya Yobu.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.