Kubara 21 - Kinyarwanda Protestant Bible

Abisirayeli baterwa n'inzoka z'ubusagwe

1 Kub 33.40 Umunyakanāni umwami wa Arada waturaga i Negebu, yumva ko Abisirayeli baje baciye mu nzira ica muri Atarimu, arabarwanya abafatamo mpiri.

2Abisirayeli bahiga Uwiteka umuhigo bati “Nutugabiza iri shyanga, tuzasenya rwose imidugudu yabo tuyirimbure.”

3Uwiteka yumvira Abisirayeli abagabiza abo Banyakanāni, barabarimbura rwose, n'imidugudu yabo barayisenya: aho hantu bahita Horuma.

4 Guteg 2.1 Bahaguruka ku musozi wa Hori baca mu nzira ijya ku Nyanja Itukura, ngo bakikire igihugu cya Edomu. Imitima y'abantu icogozwa cyane n'urwo rugendo.

51 Kor 10.9 Abantu bavuga Imana na Mose nabi bati “Mwadukuriye iki muri Egiputa mukatuzana gupfira mu butayu? Ko ari nta mitsima tuhaboneye, akaba ari nta mazi, kandi tubihiwe n'iyi mitsima mibi.”

6Uwiteka yohereza mu bantu inzoka z'ubusagwe butwika zirabarya, abantu benshi bo mu Bisirayeli barapfa.

7Abantu basanga Mose baramubwira bati “Twakoze icyaha, kuko twavuze Uwiteka nawe nabi. Saba Uwiteka adukuremo izi nzoka.” Mose arabasabira.

8Uwiteka abwira Mose ati “Cura inzoka isa n'izo, uyimanike ku giti cy'ibendera, maze uwariwe n'inzoka wese nayireba, arakira.”

92 Abami 18.4; Yoh 3.14 Mose acura inzoka mu miringa, ayimanika ku giti cy'ibendera, uwo inzoka yariye yareba iyo nzoka y'umuringa, agakira.

10Abisirayeli barahaguruka, babamba amahema muri Oboti.

11Bahaguruka muri Oboti, babamba amahema Iyabarimu, iri mu butayu bw'iruhande rw'iburasirazuba rw'i Mowabu.

12Barahahaguruka, babamba amahema mu gikombe cy'i Zeredi.

13Barahahaguruka, babamba amahema hakurya y'umugezi wa Arunoni, uri mu butayu ugaturuka mu gihugu cy'Abamori, kuko Arunoni ari urugabano rw'i Mowabu, rugabanya Mowabu n'Abamori.

14Ni cyo cyatumye byandikwa mu gitabo cy'Intambara z'Uwiteka ngo

“Vahebu y'i Sufu,

N'utugezi twa Arunoni,

15N'umukoke w'utugezi

Ugenda werekeje ku mazu ya Ari,

Ugahererana n'urugabano rw'i Mowabu.”

16Barahahaguruka bajya i Bēri. Iryo ni ryo riba Uwiteka yabwiye Mose ati “Teranya abantu mbahe amazi.”

17Maze Abisirayeli baririmba iyi ndirimbo bati

“Dudubiza Riba, nimuriririmbe.

18Iri ni iriba ryafukuwe n'abatware,

Iry'imfura z'abantu bafukurishije inkoni y'icyubahiro

N'ingegene zabo.”

Bahaguruka muri ubwo butayu bajya i Matana,

19barahahaguruka bajya i Nahaliyeli, barahahaguruka bajya i Bamoti.

20Barahahaguruka bajya mu gikombe kiri mu gihugu cy'i Mowabu, bajya mu mpinga ya Pisiga, harengeye ubutayu.

Abisirayeli batsinda Sihoni na Ogi(Guteg 2.26—3.11)

21Abisirayeli batuma intumwa kuri Sihoni umwami w'Abamori bati

22“Reka tunyure mu gihugu cyawe, ntituzatambikira mu mirima cyangwa mu nzabibu, ntituzanywa amazi yo mu mariba. Tuzaca mu nzira y'umwami tugeze aho tuzarangiriza igihugu cyawe.”

23Sihoni ntiyakundira Abisirayeli ko baca mu gihugu cye, ahubwo ahuruza ingabo ze zose, ajya mu butayu gusanganira Abisirayeli agera i Yahasi, arwanirayo n'Abisirayeli.

24Abisirayeli bamutsindisha inkota bahindūra igihugu cye, bahera kuri Arunoni bageza kuri Yaboki ku rugabano rw'Abamoni, kuko urugabano rw'Abamoni rwari rufite ingerero zikomeye.

25Abisirayeli batsinda iyo midugudu yose, batura mu midugudu y'Abamori yose, i Heshiboni no mu midugudu ihereranye na ho yose.

26Kuko i Heshiboni rwari ururembo rwa Sihoni umwami w'Abamori, warwanije umwami w'i Mowabu watanze, akamunyaga igihugu cye cyose kigera kuri Arunoni.

27Ni cyo gituma abahimbyi b'indirimbo bavuga bati

“Nimuze i Heshiboni,

Ururembo rwa Sihoni rwubakwe rukomezwe

28 Yer 48.45-46 Kuko umuriro waturutse i Heshiboni,

Ikirimi cyavuye mu rurembo rwa Sihoni,

Kigatwika Ari y'i Mowabu,

N'abatware b'amasengero yo ku mpinga z'imisozi yo kuri Arunoni.

29Ubonye ishyano, Mowabu!

Urapfuye, wa bwoko bwa Kemoshi we.

Yahaye abahungu babo guhunga,

Abakobwa babo yabahaye kujyanwa ari abanyagano

Na Sihoni umwami w'Abamori.

30Twarabarashe, i Heshiboni harimbukana n'igihugu cyaho kigeza i Diboni,

Turimbura igihugu tugeza i Nofaki,

Inkongi igera i Medeba.”

31Nuko Abisirayeli batura mu gihugu cy'Abamori.

32Mose atuma abatasi gutata Yazeri batsinda imidugudu yaho, birukana Abamori bari bariyo.

33Barahindukira, barazamuka baca mu nzira ijya i Bashani. Ogi umwami w'i Bashani abasanganiza ingabo ze zose muri Edureyi ngo abarwanirizeyo.

34Uwiteka abwira Mose ati “Ntumutinye, kuko mukugabizanije n'abantu be bose n'igihugu cye. Nawe umugirire uko wagiriye Sihoni umwami w'Abamori, wa wundi wari utuye i Heshiboni.”

35Bamurimburana n'abahungu be n'abantu be bose, ntihasigara n'uwa kirazira, bahindūra igihugu cye.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help