Yobu 32 - Kinyarwanda Protestant Bible

Ibya Elihu

1Nuko abo bantu uko ari batatu barorera gusubiza Yobu, kuko yari yiyizi yuko ari umukiranutsi.

2Maze uburakari bwa Elihu mwene Barakeli w'Umubuzi wo mu muryango wa Ramu burabyuka, bukongera Yobu kuko yihaye gukiranuka kurusha Imana.

3Kandi arakarira na bagenzi be batatu, kuko batabonye icyo bamusubiza kandi bakagaya Yobu.

4Ariko Elihu yari yarindiriye kuvugana na Yobu, kuko bamurutaga ubukuru.

5Maze Elihu abonye yuko abo bantu babuze icyo bamusubiza, uburakari bwe burabyuka.

6Nuko Elihu mwene Barakeli w'Umubuzi aravuga ati

“Ndi muto namwe muri abasaza,

Ni cyo cyatumye ntinya,

Sintinyuke kubamenyesha icyo nibwira.

7Naravuze nti

‘Abafite iminsi ni bo bakwiriye kuvuga,

Abamaze imyaka myinshi ni bo bakwiriye kwigisha ubwenge.’

8Ariko mu bantu harimo umwuka,

Kandi guhumeka kw'Ishoborabyose ni ko kubaha kujijuka.

9Abakuze si bo bazi ubwenge,

N'abasaza si bo bamenya imanza.

10Ni cyo gitumye mvuga nti

‘Nimuntegere amatwi,

Nanjye mbumvishe icyo nibwira.

11Dore narindiriye amagambo yanyu,

Mugitekereza ibyo kuvuga,

Ngira ngo nze kumva impamvu zanyu.’

12Ni ukuri nahugukiye kubumva,

Ariko nta n'umwe muri mwe wemeje Yobu,

Cyangwa ngo amusubize ku byo yavuze.

13Mwitonde kugira ngo mutavuga muti

‘Ni twe twaronse ubwenge,

Nta muntu wamutsinda yatsindwa n'Imana.’

14Si jye yerekejeho amagambo ye,

Nanjye sinamusubiza amagambo nk'ayanyu.

15“Barumirwa ntibongera gusubiza,

Ntibagira ijambo bavuga.

16Mbese mpore kuko nta cyo bavuga,

Kuko bahagaze ntibongere gusubiza?

17Jyeho ngiye gusubiza,

Ngiye kuvuga icyo ntekereza.

18Kuko amagambo anyuzuyemo,

Umutima undimo uraniga.

19Dore igituza cyanjye kimeze nka vino idafite aho ibirira,

Nk'intango nshya igiye guturika.

20Ngiye kuvuga kugira ngo noroherwe,

Ngiye kubumbura akanwa kanjye musubize.

21Ne kurobanura abantu ku butoni,

Cyangwa kugira uwo nshyeshya.

22Kuko ntazi gushyeshya,

Nashyeshya Umuremyi wanjye yankuraho bidatinze.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help