Yosuwa 15 - Kinyarwanda Protestant Bible

Umugabane w'Abayuda

1Umugabane w'umuryango w'Abayuda nk'uko amazu yabo ari, wagarukiraga ku rugabano rwa Edomu mu butayu bwa Zini ikusi, ku iherezo ryaho.

2Kandi urugabano rwabo rw'ikusi rwaheraga mu iherezo y'Inyanja y'Umunyu mu kigobe cyayo cyerekeye ikusi,

3rukazamuka kuri Akurabimu rwerekeye ikusi rukajya i Zini, rukazamuka iruhande rw'ikusi rw'i Kadeshi y'i Baruneya rukanyura bugufi bw'i Heseroni, rukazamuka kuri Adari rugakebereza i Karika,

4rukanyura kuri Asimoni rugarukira ku kagezi ka Egiputa, maze urugabano rukagarukira ku Nyanja Nini. Urwo ni rwo rugabano rwabo rw'ikusi.

5Kandi urugabano rw'iburasirazuba rwari Inyanja y'Umunyu, ukageza aho Yorodani igarukira.

Kandi urugabano rw'ikasikazi rwaheraga ku iherezo rya Yorodani ku nyanja.

6Urwo rugabano rwazamukaga i Betihogula rugahita iruhande rw'ikasikazi rw'i Betaraba, rukazamuka rukagera ku gitare cya Bohani mwene Rubeni,

7rugakomeza rukagera i Debira uvuye mu gikombe cya Akori, rukagenda rutyo rujya ikasikazi herekeye i Gilugali, hateganye n'inzira izamuka kuri Adumimu umusozi wo hakurya y'umugezi ikusi, nuko urugabano rugakomeza rukagera ku mazi ya Enishemeshi rukagarukira kuri Enirogeli,

8kandi rukazamuka mu gikombe cya mwene Hinomu kiri mu ruhande rw'igihugu cy'Abayebusi ikusi (ari cyo cyo gihugu cy'i Yerusalemu), rugakomeza rukagera ku mpinga y'umusozi werekeye igikombe cya mwene Hinomu iburengerazuba, ku iherezo ry'igikombe cy'Abarafa ikasikazi.

9Nuko urugabano rukamanuka mu mpinga y'umusozi rukagera ku isōko y'amazi y'i Nefutowa, rukagarukira mu midugudu yo ku musozi wa Efuroni. Urugabano rugakomeza rukajya i Bāla (uwo mudugudu ni wo witwa Kiriyatiyeyarimu).

10Nuko rugakebereza iburengerazuba bw'i Bāla ku musozi wa Seyiri, rukanyuraho rukagera mu ruhande rw'umusozi wa Yeyarimu rw'ikasikazi (ari wo Kasaloni), rukamanukana i Betishemeshi rukanyura i Timuna.

11Kandi urwo rugabano rukagarukira mu ruhande rwa Ekuroni ikasikazi, rukaza rutyo i Shikeroni rukanyuraho rukagera ku musozi wa Bāla rukagarukira i Yabunēli, kandi iherezo ryarwo ryari ku nyanja.

12Kandi urugabano rw'iburasirazuba rwari Inyanja Nini n'ikibaya cyayo.

Urwo ni rwo rugabano rwose rw'umuryango w'Abayuda nk'uko amazu yabo ari.

Kalebu ahindūra imisozi yahawe(Abac 1.11-15)

13 Abac 1.20 Nuko Kalebu mwene Yefune, Yosuwa amuha gakondo muri bene Yuda nk'uko Uwiteka yamutegetse, amuha i Kiriyataruba (Aruba uwo ni we se wa Anaki). Ni ho hitwa i Heburoni.

14Maze Kalebu yirukanamo bene Anaki batatu ari bo aba: Sheshayi na Ahimani na Talumayi, bene Anaki.

15Nuko avayo atera ab'i Debira, Debira kera hitwaga i Kiriyatiseferi.

16Kalebu aravuga ati “Umuntu uzatera i Kiriyatiseferi akahanesha, nzamushyingira umukobwa wanjye Akisa.”

17Otiniyeli mwene Kenazi murumuna wa Kalebu, ni we wahahindūye maze Kalebu aramumushyingira.

18Nuko wa mukobwa agitaha kwa Otiniyeli, aramuhendahenda ngo asabe se igikingi. Ava ku ndogobe ye, Kalebu aramubaza ati “Urashaka iki?”

19Uwo mukobwa aramusubiza ati “Ungirire ubuntu. Dore wampaye igikingi ikusi, mbese ntiwampa n'amasōko y'amazi?” Nuko amuha amasōko yo haruguru n'ayo hepfo.

20Iyo ni yo gakondo y'umuryango wa Abayuda nk'uko amazu yabo ari.

Imidugudu y'umuryango w'Abayuda

21Iyi ni yo midugudu y'umuryango w'Abayuda yo mu rugabano rwa Edomu ikusi: Kabusēli na Ederi na Yagura,

22na Kina na Dimona na Adada,

23na Kedeshi na Hasori na Itunani,

24na Zifu na Telemu na Beyaloti,

25na Hasorihadata na Keriyotiheseroni (ari wo Hasori),

26na Amamu na Shema na Molada,

27na Hasarigada na Heshimoni na Betipeleti,

28na Hasarishuwali na Bērisheba na Biziyotiya,

29na Bāla na Iyimu na Esemu,

30na Elitoladi na Kesili na Horuma,

31na Sikulagi na Madumana na Sanusana,

32na Lebawota na Shiluhimu, na Ayini na Rimoni. Imidugudu yose yari makumyabiri n'icyenda hamwe n'ibirorero byayo.

33Iyo mu kibaya ngiyi: Eshitawoli na Sora na Ashuna,

34na Zanowa na Eniganimu, na Tapuwa na Enamu,

35na Yaramuti na Adulamu, na Soko na Azeka,

36na Shārayimu na Aditayimu, na Gedera na Gederotayimu. Yose ni cumi n'ine hamwe n'ibirorero byayo.

37Senani na Hadasha na Migidoligadi,

38na Dilani na Misipa na Yokitēli,

39na Lakishi na Bosikati na Eguloni,

40na Kaboni na Lahimasi na Kitilishi,

41na Gederoti na Betidagoni, na Nama na Makeda. Yose ni cumi n'itandatu hamwe n'ibirorero byayo.

42Libuna na Eteri na Ashani,

43na Ifuta na Ashuna na Nesibu,

44na Keyila na Akizibu na Maresha. Yose ni icyenda hamwe n'ibirorero byayo.

45Ekuroni hamwe n'imidugudu n'ibirorero byawo,

46uhereye Ekuroni ukageza ku nyanja, imidugudu yose yo mu ruhande rwo kuri Ashidodi hamwe n'ibirorero byayo.

47Ashidodi n'imidugudu n'ibirorero byaho, i Gaza n'imidugudu n'ibirorero byaho, ukageza ku kagezi ka Egiputa n'Inyanja Nini n'ikibaya cyayo.

48Iyo mu gihugu cy'imisozi miremire ngiyi: Shamiri na na Yatiri na Soko,

49na Dana na Kiriyatisana (ari wo Debira),

50na Anabu na Eshitemowa na Animu,

51na Gosheni na Holoni na Gilo. Imidugudu ni cumi n'umwe hamwe n'ibirorero byayo.

52Araba na Duma na Eshana,

53na Yanimu na Betitapuwa na Afeka,

54na Humata na Kiriyataruba (ari wo Heburoni) na Siyori. Imidugudu ni icyenda hamwe n'ibirorero byayo.

55Mawoni na Karumeli, na Zifu na Yuta,

56na Yezerēli na Yokideyamu na Zanowa,

57na Kayini na Gibeya na Timuna. Imidugudu ni icumi hamwe n'ibirorero byayo.

58Halihuli na Betisuri na Gedori,

59na Mārati na Betanoti na Elitekoni. Imidugudu ni itandatu hamwe n'ibirorero byayo.

60Kiriyatibāli (ari wo Kiriyatiyeyarimu) n'i Raba. Imidugudu ni ibiri hamwe n'ibirorero byayo.

61Iyo mu butayu ngiyi: Betaraba na Midina na Sekaka,

62na Nibushani n'umudugudu w'umunyu na Enigedi. Imidugudu ni itandatu hamwe n'ibirorero byayo.

63Abac 1.21; 2 Sam 5.6; 1 Ngoma 11.4 Ariko Abayebusi bo bari abaturage b'i Yerusalemu, Abayuda ntibashoboye kubirukana.

Nuko Abayebusi bagumana n'Abayuda i Yerusalemu na bugingo n'ubu.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help