1Bwenge yubatse inzu ye,
Yabaje inkingi zayo ndwi,
2Abaga amatungo ye,
Akangaza vino ye,
Aringaniza n'ameza ye.
3Maze atuma abaja be,
Arangurura ijwi ari aharengeye hose ho mu murwa,
4Ati “Umuswa wese nagaruke hano.”
Abwira utagira umutima ati
5“Ngwino urye ku mutsima wanjye,
Kandi unywe kuri vino nakangaje.
6Mureke ubupfapfa mubeho, mwa baswa mwe,
Kandi mugendere mu nzira y'ubuhanga.
7“Ucyaha umukobanyi aba yikoza isoni,
Kandi uhana umunyabyaha aba yihamagariye ibitutsi.
8Ntuhane umukobanyi kugira ngo atakwanga,
Ariko nuhana umunyabwenge azagukunda.
9Bwiriza umunyabwenge kandi azarushaho kugira ubwenge,
Igisha umukiranutsi kandi azunguka kumenya.
10 Yobu 28.28; Zab 111.10; Imig 1.7 “Kūbaha Uwiteka ni ishingiro ry'ubwenge,
Kandi kumenya Uwera ni ubuhanga.
11Ni jye uzakugwiriza iminsi,
Nkakungura imyaka yo kubaho kwawe.
12Niba uri umunyabwenge,
Ubwo bwenge ni wowe ubwigiriye ku bwawe,
Kandi nukobana ni wowe biziberaho ubwawe.”
13Umugore upfapfana arasakuza,
Ni ikirimarima kandi nta cyo amenya,
14Yicara mu muryango w'inzu ye,
Ari ku ntebe aharengeye ho mu murwa,
15Agira ngo ahamagare abahita,
Baromboreje mu nzira zabo ati
16“Umuswa wese agaruke hano.”
Abwira utagira umutima ati
17“Amazi yibwe araryoshye,
Kandi umutsima urirwa ahihishe uranyura.”
18Ariko ntazi ko abapfuye ari ho bari,
Kandi abo yararitse bari mu mworero w'ikuzimu.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.