2 Abami 22 - Kinyarwanda Protestant Bible

Iby'ingoma ya Yosiya(2 Ngoma 34.1-2)

1 Yer 3.6 Yosiya yimye amaze imyaka munani avutse, amara imyaka mirongo itatu n'umwe i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Yedida mwene Adaya w'i Bosikati.

2Ariko we akora ibishimwa imbere y'Uwiteka, agendana ingeso nziza za sekuruza Dawidi zose, ntiyakebakeba.

Asanisha inzu y'Imana, babona igitabo cy'amateka(2 Ngoma 34.8-28)

3Kandi Umwami Yosiya amaze imyaka cumi n'umunani avutse, atuma umwanditsi we Shafani mwene Asaliya mwene Meshulamu mu nzu y'Uwiteka ati

4“Zamuka usange Hilukiya umutambyi mukuru, umubwire abare ifeza zizanwa mu nzu y'Uwiteka, izo abarinzi b'urugi basonzoranije mu bantu,

5bazihe abategeka umurimo wo mu nzu y'Uwiteka, kugira ngo zihembwe abakozi bo muri iyo nzu y'Uwiteka, basane aho isenyutse,

6nk'ababaji n'abubatsi n'abubakisha amabuye, kandi izindi bazigure ibiti n'amabuye abajwe byo gusana inzu.

72 Abami 12.16 Ariko izo feza babahaye ntibagombaga kuzibamurikisha, kuko bakoraga ari abiringiwe.”

Abasannyi babona igitabo cy'amategeko

8Bukeye Hilukiya umutambyi mukuru abwira Shafani umwanditsi ati “Ntoye igitabo cy'amategeko mu nzu y'Uwiteka.” Hilukiya aherako agiha Shafani umwanditsi, aragisoma.

9Hanyuma umwanditsi Shafani asubira ibwami, atekereza umwami uko byagenze ati “Abagaragu bawe basutse mu masaho ifeza zabonetse mu nzu y'Uwiteka, baziha abakoresha imirimo yo mu nzu y'Uwiteka.”

10Shafani umwanditsi arongera abwira umwami ati “Kandi Hilukiya umutambyi ampaye igitabo.” Nuko Shafani agisomera imbere y'umwami.

11Umwami amaze kumva amagambo yo muri icyo gitabo cy'amategeko, ashishimura imyambaro ye.

12Umwami aherako ategeka Hilukiya umutambyi, na Ahikamu mwene Shafani, na Akibori mwene Mikaya, na Shafani umwanditsi, na Asaya umugaragu w'umwami ati

13“Nimugende mumbarize Uwiteka, jye n'aba bantu n'Abayuda bose, iby'amagambo yo muri iki gitabo cyabonetse mu nzu y'Uwiteka, kuko uburakari bw'Uwiteka budukongerejwe ari bwinshi, ku bwa ba sogokuruza batumviye amagambo yo muri iki gitabo, ntibakore ibyo twandikiwe byose.”

14Nuko Hilukiya umutambyi, na Ahikamu na Akibori, na Shafani na Asaya, baragenda basanga umuhanuzikazi. Hulida muka Shalumu umuhungu wa Tikuva, mwene Haruhasi umubitsi w'imyambaro (kandi uwo mugore yari atuye i Yerusalemu mu gice cyaho cya kabiri), bavugana na we.

15Arababwira ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli iravuze ngo nimubwire uwo mugabo wabantumyeho muti

16‘Uwiteka aravuze ngo dore nzateza ibyago aha hantu n'abahatuye, nk'uko byanditswe mu magambo yo muri cya gitabo yose umwami w'Abayuda yasomye,

17kuko banyimūye bakosereza izindi mana imibavu, bakandakarisha ibyo bakoresha amaboko yabo byose. Ni cyo gitumye uburakari bwanjye bukongerezwa aha hantu, ntibuzimywe.’

18Ariko umwami w'Abayuda wabatumye kumbaza, mumubwire muti ‘Uwiteka Imana ya Isirayeli iravuga ku magambo wumvise iti:

19Kuko umutima wawe wari woroheje ubwo wumvaga ibyo navuze kuri aha hantu n'abaturage baho, ko hazahinduka umusaka n'ikivume ukicisha bugufi imbere y'Uwiteka, ugashishimura imyambaro yawe ukandirira imbere, nanjye ndakumvise, ni ko Uwiteka avuze.

20Nuko nzagusangisha ba sogokuruza ushyirwe mu mva yawe amahoro, kandi amaso yawe ntazareba ibyago nzateza aha hantu.’ ”

Baherako baraza babitekerereza umwami.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help