2 Samweli 16 - Kinyarwanda Protestant Bible

Siba afasha Dawidi kandi abeshyera Mefibosheti

1 2 Sam 9.9-10 Dawidi amaze kurenga mu gahinga ho gato, ahura na Siba umugaragu wa Mefibosheti azanye indogobe ebyiri ziriho amatandiko, kandi zikoreye amarobe y'imitsima magana abiri n'amasere y'inzabibu zumye ijana, n'ayandi ijana y'imbuto zo mu cyi n'imvumba ya vino.

2Umwami abaza Siba ati “Ibi ni iby'iki?”

Siba aramusubiza ati “Indogobe ni izo guheka abo mu rugo rw'umwami, imitsima na yo n'imbuto zo mu cyi ni amafunguro y'abahungu, kandi vino ni iy'abazajya bagwira isari mu butayu bakayinywa.”

3 2 Sam 19.27-28 Umwami aramubaza ati “Mbese mwene shobuja ari he?”

Siba ati “Dore aba i Yerusalemu kuko yavuze ati ‘Ubu inzu ya Isirayeli izansubiza ku ngoma ya data.’ ”

4Umwami abwira Siba ati “Ubu nkugabiye ibya Mefibosheti byose.”

Siba aravuga ati “Ngukuriye ubwatsi Mwami nyagasani, ndagahora ngutonaho.”

Shimeyi atuka Dawidi

5Umwami ageze i Bahurimu, abona haturutseyo umugabo wo mu muryango wa Sawuli witwaga Shimeyi mwene Gera, arasohoka aza amutuka.

6Atera Dawidi amabuye n'abagaragu b'Umwami Dawidi bose, kandi abantu bose n'abanyambaraga bose, bari bamukikije iburyo n'ibumoso.

7Shimeyi aramutuka ati “Genda genda wa mwicanyi we, wa kigoryi we.

8Uwiteka yakugaruyeho amaraso y'inzu ya Sawuli yose wizunguriye ugatwara, none Uwiteka yagabiye Abusalomu umuhungu wawe ubwami bwawe, kandi dore nawe uzize igomwa ryawe kuko uri umwicanyi.”

9Abishayi mwene Seruya abaza umwami ati “Ariko ni iki gituma tureka iyo mbwa y'intumbi agatuka umwami databuja? Ndakwinginze reka nambuke muce igihanga.”

10Umwami aravuga ati “Mpuriye he namwe, yemwe bene Seruya? Arantuka kuko Uwiteka ari we wamubwiye ati ‘Tuka Dawidi.’ None ni nde wabasha kumubuza ati ‘Ariko ibyo ubitewe ni iki?’ ”

11Maze Dawidi abwira Abishayi n'abagaragu be bose ati “Murareba uko umuhungu wanjye nibyariye agenza ubugingo bwanjye. Mbese uwo Mubenyamini ntiyarushaho? Nuko nimumureke yitukire, kuko Uwiteka yabimutegetse.

12Ahari Uwiteka azareba inabi ngirirwa, kandi Uwiteka azanyitura ibyiza ku bw'iyo mivumo yamvumye uyu munsi.”

13Nuko Dawidi n'abantu be bakomeza inzira. Shimeyi na we aca mu ibanga ry'umusozi amwitegeye, agenda amutuka umugenda, amutera amabuye n'umukungugu.

14Hanyuma umwami n'abantu bari kumwe na we bose bajya muri Ayefimu, aruhukirayo.

Abusalomu agisha Ahitofeli inama

15Ariko Abusalomu n'abantu ba Isirayeli bose bajya i Yerusalemu, na Ahitofeli ari kumwe na we.

16Maze Hushayi w'Umwaruki incuti ya Dawidi, aza kwa Abusalomu abwira Abusalomu ati “Umwami aragahoraho! Umwami aragahoraho!”

17Abusalomu abaza Hushayi ati “Mbese izo ni zo mbabazi ugiriye incuti yawe? Icyakubujije kujyana n'incuti yawe ni iki?”

18Hushayi abwira Abusalomu ati “Reka da! Ahubwo utoranijwe n'Uwiteka n'abantu n'Abisirayeli bose, nzaba uwe kandi nzagumana na we.

19Ikindi kandi, ni nde nkwiriye gukorera? Sinkwiriye gukorera umwana we? Nk'uko nakoreraga so, ni ko nzagukorera.”

20Maze Abusalomu abwira Ahitofeli ati “Tugire inama uko twagenza.”

21Ahitofeli abwira Abusalomu ati “Taha ku nshoreke za so yasize mu rugo, maze Abisirayeli bose bazamenya ko wazinutswe so cyane. Nuko abazaba bari kumwe nawe bose bazahama bakomere.”

222 Sam 12.11-12 Nuko babambira Abusalomu ihema hejuru y'inzu. Abusalomu aherako ataha kuri izo nshoreke za se, Abisirayeli bose babireba.

23Kandi inama Ahitofeli yagishwaga muri iyo minsi, bazemeraga nk'izo bagiriwe n'Imana. Uko ni ko inama za Ahitofeli zameraga, yagiriye Dawidi kandi na Abusalomu.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help