Umubwiriza 5 - Kinyarwanda Protestant Bible

1Ntukihutire kubumbura akanwa kawe, kandi ntugakundire umutima wawe kugira ishyushyu ryo kugira icyo uvugira imbere y'Imana, kuko Imana iri mu ijuru nawe ukaba uri mu isi. Nuko rero amagambo yawe ajye aba make.

2Inzozi zizanwa n'imiruho myinshi, kandi ijwi ry'umupfapfa rimenyekanira ku magambo menshi.

3 no guhingirwa.

9Ukunda ifeza ntabwo ahaga ifeza n'ukunda kunguka byinshi na we ni uko. Ibyo na byo ni ubusa.

10Iyo ibintu bigwiriye ababirya na bo baragwira, nyirabyo aba yungutse iki kitari ukubirebesha amaso gusa?

11Ibitotsi by'umukozi bimugwa neza, n'iyo ariye bike cyangwa byinshi, ariko guhaga k'umukire kumubuza gusinzira.

12Hariho ikibi gikabije nabonye munsi y'ijuru, ni cyo butunzi nyirabwo yibikiye bukamutera amakuba,

13ubwo butunzi bukamarwa no guhomba, kandi iyo abyaye umwana ntabona icyo amupfumbatisha.

14Yobu 1.21; Zab 49.18; 1 Tim 6.7 Uko yavuye mu nda ya nyina ari umutumbure, azagenda atyo nk'uko yaje, ari nta cyo azajyana cy'ibyo yaruhiye yatwara mu ntoki.

15Icyo na cyo ni ikibi gikabije, kuko uko yaje ari ko azagenda. Byamumariye iki gukorera umuyaga?

16Iminsi ariho yose arīra mu mwijima, abona umubabaro mwinshi, agira indwara n'uburakari.

17Dore icyo nabonye kibereye umuntu cyiza kandi kimutunganiye, ni ukurya no kunywa no kunezezwa n'ibyiza by'imirimo ye yose akorera munsi y'ijuru mu minsi yose akiriho, iyo Imana yamuhaye kuko ibyo ari byo mugabane we.

18Kandi umuntu wese Imana yahaye ubutunzi n'ubukire ikamuha kubirya, akiha umugabane we akanezezwa n'umurimo we, ibyo ni ubuntu bw'Imana.

19Imana izagwiza umunezero mu mutima we, bitume atibaza cyane iminsi azamara akiriho.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help