1 vino y'inkangaza,
12nzabategekera inkota namwe mwese muzacira bugufi kwicwa, kuko ubwo nabahamagaraga mutitabye, kandi ubwo nababwiraga ntimwumviye, ahubwo mugakora ibyo nanze mugahitamo ibitanezeza.”
13Ni cyo gituma Umwami Imana ivuga iti “Dore abagaragu banjye bazarya naho mwebwe muzicwa n'inzara, abagaragu banjye bazanywa naho mwebwe muzicwa n'inyota, abagaragu banjye bazanezerwa naho mwebwe muzakorwa n'isoni.
14Dore abagaragu banjye bazaririmbishwa n'umunezero wo mu mitima naho mwebwe muzarizwa n'agahinda ko mu mutima, muborozwe n'imitima ibabaye.
15Kandi izina ryanyu muzarisigira abatoni banjye ribe incyuro, Umwami Imana izabica, abagaragu bayo izabita irindi zina.
16Maze uwo mu isi ushaka umugisha azawusaba Imana y'ukuri, n'uwo mu isi urahira azarahira Imana y'ukuri, kuko imibabaro ya kera yibagiranye, igahishwa amaso yanjye.
Isezerano ry'ijuru rishya n'isi nshya17 Yes 66.22; 2 Pet 3.13; Ibyah 21.1 “Dore ndarema ijuru rishya n'isi nshya, ibya kera ntibizibukwa kandi ntibizatekerezwa.
18Ahubwo nimunezerwe mujye mwishimira ibyo ndema, kuko ndema i Yerusalemu ngo mpagire ibyishimo, nkarema abantu baho bakaba umunezero.
19Ibyah 21.4 Nzanezererwa i Yerusalemu nishimire abantu banjye, kandi ijwi ryo kurira n'imiborogo ntibizahumvikana ukundi.
20Ntihazongera kubamo umwana umaze iminsi mike, cyangwa umusaza udashyikije imyaka ye, kuko umwana azapfa amaze imyaka ijana, ariko umunyabyaha azavumwa, apfe atamaze imyaka ijana.
21Bazubaka amazu bayabemo, kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo.
22Ntibazubaka amazu ngo abandi bayabemo, ntibazatera inzabibu ngo ziribwe n'abandi, kuko bazamara imyaka nk'ibiti, kandi abatoni banjye bazashyira kera bishimira imirimo y'intoki zabo.
23Ntibazaruhira ubusa kandi ntibazabyara abana bo kubona amakuba, kuko bazaba ari urubyaro rw'abahawe umugisha n'Uwiteka, hamwe n'abazabakomokaho.
24Maze ubwo bazaba batarantabaza nzabatabara, kandi bakivuga nzumva.
25Yes 11.6-9 Isega n'umwana w'intama bizarishanya, intare zizarisha ubwatsi nk'inka, umukungugu ni wo uzaba ibyokurya by'inzoka. Ntibizaryana kandi ntibizarimbura hose ku musozi wanjye wera.” Ni ko Uwiteka avuga.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.