1
Mwāturire Uwiteka mwa bana b'Imana mwe,
Mwāturire Uwiteka ko afite icyubahiro n'imbaraga.
2Mwāturire Uwiteka ko izina rye rifite icyubahiro,
Musenge Uwiteka mwambaye ibyera.
3Ijwi ry'Uwiteka rihindira hejuru y'amazi,
Imana y'icyubahiro ihindisha inkuba,
Ni koko Uwiteka ahindishiriza inkuba hejuru y'amazi menshi.
4Ijwi ry'Uwiteka rifite imbaraga,
Ijwi ry'Uwiteka ryuzuye igitinyiro.
5Ijwi ry'Uwiteka rimena imyerezi,
Uwiteka amenagura imyerezi y'i Lebanoni.
6Ayikinisha nk'inyana y'inka,
Lebanoni n'i Siriyoni ahakinisha nk'inyana y'imbogo.
7Ijwi ry'Uwiteka rishwaza ibirimi by'umuriro.
8Ijwi ry'Uwiteka rihindisha ubutayu umushyitsi,
Uwiteka ahindisha umushyitsi ubutayu bw'i Kadeshi.
9Ijwi ry'Uwiteka riramburuza impara,
Kandi rikokōra amashyamba,
Kandi mu rusengero rwe byose bikavuga biti
“Icyubahiro kibe icyawe.”
10Uwiteka yari yicaye ku ntebe y'ubwami bwe,
Hejuru ya wa Mwuzūre,
Ni koko Uwiteka ahora yimye iteka ryose,
yicaye ku ntebe ye.
11Uwiteka azaha ubwoko bwe imbaraga,
Uwiteka azaha ubwoko bwe umugisha, ari wo mahoro.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.