Yobu 5 - Kinyarwanda Protestant Bible

1“Hamagara noneho, hari uwagusubiza?

Uwo mu bera watabaza ni uwuhe?

2Kuko umujinya wica umupfapfa,

Kandi ishyari ryica ubuze ubwenge.

3Nabonye umupfapfa ashora imizi,

Ariko muri ako kanya mvuma ubuturo bwe.

4Abana be bari kure y'ubuhungiro,

Bahondagurirwa mu irembo,

Kandi ntibafite uwo kubarokora.

5Imyaka ye imarwa n'abashonji,

Ndetse bajyana n'ibiri ma mahwa,

Igisambo kimira bunguri ubutunzi bwabo.

6Umubabaro ntuva mu mukungugu,

Kandi amakuba ntamera mu butaka.

7Nyamara umuntu avukira umuruho,

Nk'uko ibishashi bitumukira mu kirere.

8“Ariko ari jye ubu mba nshatse Imana,

Kandi Imana nkaba ari yo negurira ibyanjye.

9Ni yo ikora ibikomeye bitarondoreka,

N'ibitangaza bitabarika.

10Ni yo ivubira isi imvura,

Igasandaza amazi mu mirima.

11Ni yo ishyira hejuru aboroheje,

N'ababoroga ibashyira mu mahoro.

12Yica imigambi y'incakura,

Kugira ngo amaboko yazo adasohoza imirimo yazo.

13 1 Kor 3.19 Kandi Imana itegera abanyabwenge mu buriganya bwabo,

N'inama z'ab'incakura ikazubika.

14Bahura n'umwijima ari ku manywa,

Barindagira ku manywa y'ihangu nka nijoro.

15Ariko umukene imukiza inkota zo mu kanwa kabo,

Ndetse n'umutindi imukiza amaboko y'abakomeye.

16Ni cyo gituma umukene agira ibyiringiro,

Kandi akanwa k'abakiranirwa kazahozwa.

17 Imig 3.11; Heb 12.5-6 “Hahirwa umuntu Imana ihana,

Nuko rero ntugasuzugure igihano Ishoborabyose iguhana.

18 Hos 6.1 Kuko ari yo irema uruguma,

kandi akaba ari yo yomora,

Irakomeretsa,

Kandi amaboko yayo ni yo akiza.

19Izakurokora ibyago bitandatu ndetse birindwi,

Kandi nta kibi kizakuzaho.

20Mu gihe cy'inzara izagukiza urupfu,

No mu ntambara izagukiza imbaraga y'inkota.

21Uzahishwa intonganya z'ururimi,

Kandi ntuzatinya kurimbuka kuje.

22Kurimbuka n'inzara uzabiseka,

Kandi ntuzatinya inyamaswa zo mu isi.

23Kuko uzasezerana n'amabuye yo mu gasozi,

Kandi inyamaswa zo mu gasozi zizuzura nawe.

24Uzamenya yuko amahoro ari mu rugo rwawe,

Uzasura ibiraro by'amatungo yawe,

We kugira icyo ubiburamo.

25Ni ho uzamenya ko urubyaro rwawe ruzagwira,

N'abagukomokaho bakaba nk'ibyatsi byo ku isi.

26Uzinjizwa mu mva yawe ushaje neza,

Nk'umuba w'ingano uhunikwa mu gihe cyawo.

27Dore ibyo ni byo twagenzuye dusanga ari ko biri,

Byumve ubyigireho akamaro.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help