1 Samweli 20 - Kinyarwanda Protestant Bible

Sawuli akomeza kwanga Dawidi

1Nuko Dawidi arahunga ava i Nayoti i Rama, araza abaza Yonatani ati “Ariko nzira iki? Nakiraniwe iki? Icyaha nakoreye so gituma angenza ngo anyice ni iki?”

2Na we aramusubiza ati “Biragatsindwa ntuzapfa. Yewe, umva nkubwire, nta cyo data akora atambwiye, ari igikomeye, ari icyoroshye. Mbese ibyo data yaba abimpishira iki? Si ko biri.”

3Dawidi ararahira ati “So azi neza ko nkugiraho ubuhake, ni ko kwibwira ati ‘Reka Yonatani atabimenya akababara.’ Ni ukuri mba ntuma utabaho, nkurahiye Uwiteka uhoraho, hasigaye intambwe imwe ngapfa.”

4Yonatani abwira Dawidi ati “Icyo umutima wawe ushaka cyose nzakigukorera.”

5 Kub 28.11 Dawidi abwira Yonatani ati “Ejo ukwezi kuzaboneka. Sinagize ikimbuza gusangira n'umwami, ariko reka nigendere nihishe mu gasozi kugeza ku munsi wa gatatu nimugoroba,

6maze so nambura uzahereko uvuga uti ‘Dawidi yaranyinginze cyane ngo mwemerere anyaruke agere iwabo i Betelehemu, kuko hari ibirori by'ibitambo by'uko umwaka utashye by'abo mu rugo rwabo bose.’

7Navuga ati ‘Ni byiza’, ni uko umugaragu wawe nzagira amahoro, ariko narakara uzamenye ko yamaramaje inama mbi.

8Nuko girira neza umugaragu wawe, kuko wansezeranije isezerano ry'Uwiteka. Kandi niba hari igicumuro kindiho unyiyicire ubwawe. Ugomba kunjyanira iki kuri so?”

9Yonatani aravuga ati “Ntibikakubeho! Namenya ko data yamaramaje kukugirira nabi, sinabikubwira?”

10Dawidi abwira Yonatani ati “Ariko se, so nagusubizanya uburakari nzabibwirwa na nde?”

11Yonatani abwira Dawidi ati “Hoshi dusohoke tujye ku gasozi.” Barasohoka bajyana ku gasozi.

Yonatani na Dawidi bajya inama yo kumenya imigambi ya Sawuli

12Yonatani abwira Dawidi ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli ni yo ntanzeho umugabo. Ejo nk'iki gihe cyangwa ejo bundi nzibarisha kuri data, ninumva akuvuga neza nzagutumaho mbikumenyeshe.

13Ariko data naramuka yakereye kukugirira nabi, simbikumenyeshe ngo ngusezerere wigendere amahoro, Uwiteka abimpore ndetse bikabije. Nuko Uwiteka abane nawe nk'uko yabanaga na data.

14Kandi imbabazi zimeze nk'iz'Uwiteka ntuzazingirire mu gihe nzaba nkiriho cyonyine ngo ndapfa,

152 Sam 9.1 ahubwo ntuzazikure no ku rubyaro rwanjye ibihe byose, nubwo hazaba mu gihe Uwiteka azamarira abanzi ba Dawidi bose mu isi.”

16Nuko Yonatani asezerana isezerano n'inzu ya Dawidi ati “Nuricamo, Uwiteka azabihōresha amaboko y'abanzi ba Dawidi.”

17Yonatani yongera kurahiza Dawidi ku bw'urukundo yamukundaga, nk'uko yikunda ubwe.

18Nuko Yonatani aherako aramubwira ati “Ejo ukwezi kuzaboneka, bazakubura kuko umwanya wawe uzaba urimo ubusa.

19Maze numara iminsi itatu, uzamanuke vuba usubire aho wari wihishe bwa bundi, wigumire hafi y'igitare cya Ezeli.

20Maze ninza, nzarasa imyambi itatu iruhande rwacyo nk'umasha intego,

21mpereko ntume umwana mubwire nti ‘Genda utore imyambi.’ Nimbwira uwo mwana nti ‘Dore imyambi iri hino yawe uyende’, maze uzaze kuko bizaba ari amahoro, nta kibi kizaba kikuriho. Nkurahiye Uwiteka uhoraho.

22Ariko nimbwira uwo mwana nti ‘Dore imyambi iri imbere yawe’, uzigendere kuko Uwiteka azaba aguhungishije.

23Kandi iri jambo tuvuganye, Uwiteka abe hagati yawe nanjye iteka ryose.”

24Nuko Dawidi yihisha mu gasozi. Bukeye ukwezi kubonetse, umwami aricara ngo bamuhereze ibyokurya.

25Umwami yari yicaye ku ntebe yo ku rusika nk'uko asanzwe, Yonatani arahaguruka. Abuneri yari yicaye iruhande rwa Sawuli, ariko icyicaro cya Dawidi cyarimo ubusa.

26Uwo munsi Sawuli ntiyagira icyo avuga, kuko yibwiye ko hari uko yabaye. Ati “Ntatunganye, nta kindi ni uko adatunganye.”

27Bukeye bwaho ukwezi kwaraye kubonetse, icyicaro cya Dawidi cyarimo ubusa. Maze Sawuli abaza umuhungu we Yonatani ati “Ejo ni iki cyabujije mwene Yesayi kuza kurya, n'uyu munsi na wo?”

28Yonatani aramusubiza ati “Dawidi yansabye cyane ko mwemerera kujya i Betelehemu.

29Ati ‘Reka ngende ndabigusabye, kuko iwacu bazatambira igitambo mu mudugudu, kandi mukuru wanjye yantegetse kubayo. None rero niba ungiriye imbabazi, ndeka ngende ndakwinginze, njye kureba bene data.’ Icyo ni cyo cyamubujije kuza ku meza y'umwami.”

30Maze Sawuli arakarira Yonatani aramubwira ati “Wa mwana w'umugore w'ikitumva w'umugome we, mbese nyobewe ko watoranije mwene Yesayi kwikoza isoni, no gukoza isoni ubwambure bwa nyoko?

31Ariko mwene Yesayi akiri mu isi ntabwo uzakomera cyangwa ubwami bwawe. Cyo muntumirire nonaha mumunzanire, ni ukuri azapfa nta kabuza.”

32Yonatani asubiza se Sawuli ati “Ikiri bumwicishe ni iki? Arazira iki?”

33Sawuli amutera icumu ngo amwice. Ni cyo cyatumye Yonatani amenya ko se yamaramaje kwica Dawidi.

34Nuko Yonatani ahagurukana ku meza uburakari bukomeye, uwo munsi wa kabiri w'ukwezi ntiyagira icyo afungura rwose, kuko yababajwe na Dawidi n'uko se yari yamuteye igisuzuguriro.

35Bukeye bwaho Yonatani arasohoka ajya ku gasozi mu gihe yasezeranye na Dawidi, ari kumwe n'umwana muto.

36Abwira uwo mwana ati “Irukanka utore imyambi ndasa.” Umwana acyiruka, Yonatani arasa umwambi awuhamya imbere ye.

37Umwana ageze aho Yonatani arashe umwambi, Yonatani ararangurura aramubwira ati “Mbese umwambi nturi imbere yawe?”

38Yonatani yongera kumubwira ati “Ihute, utebuke we gutinda.” Nuko umugaragu wa Yonatani atora imyambi asanga shebuja.

39Ariko uwo mwana ntiyagira icyo amenya, keretse Yonatani na Dawidi bonyine ni bo bari babizi.

40Maze Yonatani aha umugaragu we intwaro ze aramubwira ati “Hoshi zijyane mu mudugudu mu rugo.”

41Nuko uwo muhungu amaze kugenda, Dawidi asesuruka aho yari ari mu ruhande rw'ikusi, yikubita hasi yubamye amuramya gatatu, maze barasomana, bararirirana, ariko Dawidi we arahogora.

42Yonatani abwira Dawidi ati “Igendere amahoro, ubwo twarahiranije mu izina ry'Uwiteka tukavuga tuti ‘Uwiteka azaba hagati yawe nanjye, kandi hagati y'urubyaro rwanjye n'urwawe iteka ryose.’ ”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help