1 Yes 34.5-17; 63.1-6; Yer 49.7-22; Ezek 25.12-14; Amosi 1.11-12; Obad 1-14; Mal 1.2-5 Ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti
2“Mwana w'umuntu, erekeza amaso yawe ku musozi wa Seyiri, maze uwuhanurire uwubwire uti
3‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore wa musozi wa Seyiri we, ndakwibasiye kandi ngiye kukuramburiraho ukuboko kwanjye, nguhindure amatongo n'igitangarirwa.
4Imidugudu yawe nzayihindura imisaka kandi nawe uzaba ikidaturwa, maze uzamenye yuko ndi Uwiteka.
5“ ‘Kuko wahoranye urwangano rudashira, ukagabiza inkota Abisirayeli mu gihe cy'amakuba yabo igihe bamazweho n'ibibi byabo,
6ni cyo gituma ndahira ko nzagutegekera kuvushwa amaraso, kandi azagukurikirana. Ni ko Umwami Uwiteka avuga, kuko utanze kuvusha amaraso, ni cyo gituma amaraso azagukurikirana.
7Uko ni ko umusozi wa Seyiri nzawuhindura igitangarirwa n'amatongo, maze nzawucaho uwunyuraho n'uwugarukaho.
8Kandi imisozi yaho nzayuzuzaho abishwe bo kuri wo, abicishijwe inkota bazagwa ku misozi yawe, no mu bibaya byawe no mu migezi yawe yose.
9Nzakugira umwirare w'iteka ryose kandi imidugudu yawe ntizongera guturwamo, maze muzamenye yuko ndi Uwiteka.
10“ ‘Kuko wavuze uti “Ayo moko uko ari abiri, n'ibyo bihugu uko ari bibiri bizaba ibyanjye tubihindūre”, ariko ntimuzi ko Uwiteka yahahoze.
11Ni cyo gitumye nirahirira yuko nzagenza nk'uko uburakari bwanjye buri, nguhoye ishyari wabagiriye ry'urwango wabangaga, kandi nzabimenyesha mu gihe nzabaciraho iteka.
12Uzamenya yuko jye Uwiteka numvise ibitutsi byawe byose watutse imisozi ya Isirayeli ukavuga uti “Bihindutse amatongo, turabihawe ngo tubirimbure.”
13Kandi mwanyiraririyeho n'ururimi rwanyu, mungwizaho amagambo yanyu, na byo narabyumvise.
14“ ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Igihe isi yose izaba yishimye, weho nzaguhindura amatongo.
15Uko wishimye yuko gakondo yanyu y'inzu ya Isirayeli ibaye umwirare ni ko nzakugenzereza, nawe uzaba umwirare wa musozi wa Seyiri we, ndetse na Edomu yose. maze bazamenye yuko ndi Uwiteka.’ ”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.