Imigani 31 - Kinyarwanda Protestant Bible

Inama Umwami Lemuweli yahawe

1Amagambo y'umwami Lemuweli n'ubuhanuzi nyina yamwigishije:

2“Mwana wanjye, ndakubwira iki?

Ese nkubwire iki, mwana wanjye nibyariye,

Ko ari wowe nahigiye?

3 Guteg 17.17 Ntugahe abagore intege zawe n'ubugingo bwawe,

Kuko ari cyo kigusha abami.

4“Ntibikwiriye abami, Lemuweli we,

Abami ntibakwiriye kunywa vino,

Cyangwa ibikomangoma kubaririza ibisindisha aho biri.

5Be kunywa bakibagirwa ibyategetswe,

Bakagoreka imanza z'abarengana.

6Ibisindisha ubihe ugiye gupfa,

Na vino uyihe ufite intimba mu mutima.

7Mureke anywe urwo rushungandushyi,

Rumutere kwibagirwa intimba ye.

8“Bumbura akanwa kawe uvugire ikiragi,

Kandi uburanire abatagira shinge na rugero.

9Bumbura akanwa kawe uce imanza zitabera,

Ucire abakene n'indushyi urubanza rutunganye.”

Ishimwe ry'umugore ufite umutima

10Umugore w'imico myiza ni nde wamubona?

Arusha cyane rwose marijani igiciro.

11Umutima w'umugabo we uhora umwiringira,

Kandi ntazabura kunguka.

12Ahora amugirira neza ntabwo amugirira nabi,

Igihe cyose akiriho.

13Ashaka ubwoya bw'intama n'imigwegwe,

Anezezwa no gukoresha amaboko ye.

14Ameze nk'inkuge z'abagenza,

Azana ibyokurya bye abikura kure.

15Abyuka kare butaracya,

Akagaburira abo mu rugo,

Agategeka abaja be imirimo ibakwiriye.

16Yitegereza umurima akawugura,

Awutezamo urutoki mu by'inyungu ivuye mu maboko ye.

17Akenyerana imbaraga,

Agakomeza amaboko ye.

18Abona yuko ibyo akora bimufitiye akamaro,

Kandi nijoro itabaza rye ntirizima.

19Afatisha ukuboko urubambo ruriho ipamba,

Intoki ze zigafata igiti ahotoza.

20Aramburira abakene ibiganza,

Kandi indushyi akazitiza amaboko.

21Ntatinyisha abo mu rugo igihe cy'imbeho,

Kuko abo mu rugo bose bambaye ibikomeye by'imihemba.

22Yibohera ibirago by'ibisuna,

Imyambaro ye ni imyenda y'ibitare byiza n'imihengeri.

23Umugabo we amenyekana mu marembo y'umudugudu,

Yicaranye n'abakuru b'igihugu.

24Aboha imyambaro akayigura,

Agurira abagenza imikandara.

25Imbaraga n'icyubahiro ni byo myambaro ye,

Kandi igihe kizaza azaba agiseka atacyitayeho.

26Abumbuza akanwa ke ubwenge,

Kandi itegeko ry'ururimi rwe riva ku rukundo.

27Amenya neza imico yo mu rugo rwe,

Kandi ntabwo arya ibyokurya by'ubute.

28Abana be barahaguruka bakamwita Munyamugisha,

N'umugabo we na we aramushima ati

29“Abagore benshi bagenza neza,

Ariko weho urabarusha bose.”

30Ubutoni burashukana kandi uburanga bwiza ni ubusa,

Ariko umugore wubaha Uwiteka ni we uzashimwa.

31Mumuhe ku mbuto ziva mu maboko ye,

Kandi imirimo ye nibayimushimire mu marembo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help