Yosuwa 9 - Kinyarwanda Protestant Bible

Abagibeyoni bigira inama zo kwikiza barahanwa

1Nuko abami bose bo hakuno ya Yorodani, bo mu misozi no mu bibaya no mu mpande z'Inyanja Nini ahagana i Lebanoni, Abaheti n'Abamori n'Abanyakanāni, n'Abaferizi n'Abahivi n'Abayebusi babyumvise,

2bateranira hamwe bahuza inama yo kurwanya Yosuwa n'Abisirayeli.

3Ariko Abagibeyoni bumvise ibyo Yosuwa yakoze i Yeriko no kuri Ayi,

4bahimba ubwenge baragenda bīhindura intumwa, bajyana amasaho ashaje ku ndogobe zabo, n'imvumba za vino zishaje ziteye ibiremo zibaririye,

5bambaye inkweto mu birenge zishaje ziteye indomo, n'imyenda ishaje y'ubushwambagara, kandi imitsima yose y'impamba yari yaragwengeye iguye uruhumbu.

6Barahaguruka basanga Yosuwa n'Abisirayeli mu ngando y'i Gilugali barababwira bati “Turaturuka mu gihugu cya kure, nuko mudusezeranye isezerano.”

7 Kuva 23.32; 34.12; Guteg 7.2 Nuko Abisirayeli basubiza Abahivi bati “Ahari muri abaturanyi bacu. None twabasha dute gusezerana namwe?”

8Babwira Yosuwa bati “Turi abagaragu bawe.”

Yosuwa arababaza ati “Muri bwoko ki? Muturuka he?”

9Baramusubiza bati “Twebwe abagaragu bawe turaturuka mu gihugu cya kure, twazanywe ino n'izina ry'Uwiteka Imana yawe, kuko twumvise kwamamara kwayo n'ibyo yakoze muri Egiputa byose,

10Kub 21.21-35 n'ibyo yakoreye abami babiri b'Abamori bo hakurya ya Yorodani, Sihoni umwami w'i Heshiboni, na Ogi umwami w'i Bashani wari muri Ashitaroti.

11Nuko abakuru bacu n'abari mu gihugu cyacu bose baratubwira bati ‘Nimujyane impamba y'urugendo mujye kubasanganira mubabwire muti: Turi abagaragu banyu none mudusezeranye isezerano.’

12Kandi iyi mitsima yacu, twayihambiriye mu mazu y'iwacu igishyushye umunsi duhaguruka tukaza kubareba, none yaragwengeye iguye uruhumbu,

13kandi n'izi mvumba twazujuje vino zikiri nshya none dore ziratobaguritse, imyambaro n'inkweto bidusaziyeho ku bw'urugendo rurerure cyane.”

14Abisirayeli bemezwa n'ibyokurya byabo batabishobanuje Uwiteka.

15Nuko Yosuwa asezerana na bo isezerano ry'amahoro no kutazabica, n'abatware b'iteraniro barabarahira.

16Nuko iminsi itatu ishize bamaze gusezerana na bo, bumva ko ari abaturanyi babo kandi ko batuye hagati yabo.

17Abisirayeli baragenda bagera mu midugudu yabo ku munsi wa gatatu. Imidugudu yabo yari i Gibeyoni n'i Kefira, n'i Bēroti n'i Kiriyatiyeyarimu.

18Abisirayeli ntibabica kuko abatware b'iteraniro bari barabarahiye Uwiteka Imana y'Abisirayeli, iteraniro ryose ryitotombera abatware.

19Ariko abatware bose babwira iteraniro bati “Twabarahiye Uwiteka Imana y'Abisirayeli, ntitwabasha kubākura

20ahubwo tubagire dutya: tubasige ari bazima kugira ngo uburakari butatubaho ku bwa ya ndahiro twabarahiye.”

21Abatware barababwira bati “Nimubareke ari bazima, mubagire abashenyi n'abavomyi b'iteraniro ryose nk'uko twababwiye.”

22Nuko Yosuwa arabahamagaza arababaza ati “Ni iki cyatumye muturyarya mukavuga yuko muri kure yacu cyane, kandi duturanye?

23Nuko rero muravumwe, ntabwo muzabura kuba abaretwa n'abashenyi n'abavomyi b'inzu y'Imana yanjye.”

24Basubiza Yosuwa bati “Erega abagaragu bawe twabwiwe neza yuko Uwiteka Imana yawe, yategetse Mose umugaragu wayo kubaha igihugu cyose no kurimbura bene igihugu ngo bashire imbere yanyu. Ni cyo cyatumye tubatinya cyane ku bw'amagara yacu tugakora dutyo.

25None dore turi mu maboko yawe, icyo ushima ko ari cyiza kigutunganiye abe ari cyo udukorera.”

26Nuko abagirira atyo, abakiza amaboko y'Abisirayeli ntibabica.

27Yosuwa abagira abashenyi n'abavomyi b'iteraniro n'ab'igicaniro cy'Uwiteka, aho azatoranya hose. Ni ko bagikora na bugingo n'ubu.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help