Zaburi 36 - Kinyarwanda Protestant Bible

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi, umugaragu w'Uwiteka.

2

3Kuko yiyogeza ubwe,

Akibwira yuko gukiranirwa kwe kutazamenyekana ngo kwangwe.

4Amagambo yo mu kanwa ke ni ugukiranirwa n'uburiganya,

Yarorereye kugira ubwenge no gukora ibyiza.

5Yigirira inama yo gukiranirwa ku buriri bwe,

Yishyira mu nzira itari nziza,

Ntiyanga ibyaha.

6Uwiteka, urugero rw'imbabazi zawe rugera mu ijuru,

Urw'umurava wawe rugera no mu bicu.

7Gukiranuka kwawe guhwanye n'imisozi miremire y'Imana,

Amateka yawe ni nk'imuhengeri,

Uwiteka ni wowe ukiza abantu n'amatungo.

8Mana, erega imbabazi zawe ni iz'igiciro cyinshi!

Abana b'abantu bahungira mu gicucu cy'amababa yawe.

9Bazahazwa rwose n'umubyibuho wo mu nzu yawe,

Kandi uzabuhira ku ruzi rw'ibyishimo byawe.

10Kuko aho uri ari ho hari isōko y'ubugingo,

Mu mucyo wawe ni ho tuzabonera umucyo.

11Ujye ukomeza kugirira imbabazi abakuzi,

No kwereka abafite imitima itunganye gukiranuka kwawe.

12Ikirenge cy'umwibone cye kunzaho,

Ukuboko kw'abanyabyaha kwe kunyimura.

13Hariya aho inkozi z'ibibi ziguye,

Zitsinzwe hasi ntizizabasha guhaguruka.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help