1 Mikitamu ya Dawidi.
Mana undinde kuko ari wowe mpungiyeho.
2Nabwiye Uwiteka nti “Ni wowe Mwami wanjye,
Nta mugisha mfite utari wowe.”
3Abera bo mu isi,
Ni bo mpfura nishimira bonyine.
4Ibyago n'amakuba by'abagurana Uwiteka izindi mana bizagwira,
Amaturo yazo y'amaraso sinzayatamba,
Kandi amazina yazo sinzayarahira.
5Uwiteka ni wowe mugabane w'umwandu wanjye n'uw'igikombe cyanjye,
Ni wowe ukomeza umugabane wanjye.
6Ubufindo bwatumye imigozi ingerera umugabane ahantu heza,
Ni koko mfite umwandu mwiza.
7Ndahimbaza Uwiteka umujyanama wanjye,
Ni koko umutima wanjye umpugura nijoro.
8 hari ibinezeza iteka ryose.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.