1Elihu akomeza kuvuga ati
2“Ba unyoroheye gato maze nkwereke,
Kuko ngifite icyo mvugira Imana.
3Ndazana ubwenge bwanjye mbukuye kure,
Kandi ndātūrira Umuremyi wanjye uburyo akiranuka.
4Ni ukuri ibyo mvuga ntabwo ari ibinyoma,
Umuntu ufite ubwenge butunganye ari kumwe nawe.
5“Dore Imana irakomeye kandi ntigira uwo ihinyura,
Irakomeye mu mbaraga no mu bwenge.
6Ntiramisha umunyabyaha,
Ariko itsindishiriza abarengana.
7Ntabwo ivana amaso yayo ku bakiranutsi,
Ahubwo ibicaza hamwe n'abami ku ntebe zabo,
Ikabakomeza iteka ryose bagashyirwa hejuru.
8Kandi iyo baboheshejwe iminyururu,
Bagafatishwa ingoyi z'umubabaro,
9Ibereka imirimo yabo n'ibicumuro byabo,
Uko bagenje bibona.
10Kandi izibura amatwi yabo ngo bumve ibyigisho,
Ikabihanangiriza kuva mu byaha.
11Nibayumvira bakayikorera,
Bazamara iminsi yabo baguwe neza,
Bazamara n'imyaka yabo mu byishimo.
12Ariko nibatumvira bazarimbuzwa inkota,
Kandi bazapfa ari nta bwenge bafite.
13“Kandi abatubaha Imana mu mitima yabo bibikira uburakari,
Iyo ibaboshye ntibarushya batabaza.
14Bapfa bakenyutse,
Kandi ubugingo bwabo buherera mu banduye.
15Irokora abarengana ikabakura mu makuba,
Kandi akarengane gatuma ibaziburira amatwi.
16“Ni ukuri iba yaragukuye mu makuba,
Ikagushyira ahagari hadafunganye,
Kandi ibishyizwe ku meza yawe,
Biba byuzuwemo n'ibinure.
17Ariko wuzuwemo n'imanza z'abanyabyaha,
Urubanza no gukiranuka biragufashe.
18Hariho uburakari.
Wirinde utayobeshwa no kwirarira kwawe,
Bigatuma incungu nyinshi zinanirwa kugucungura.
19Mbese ubutunzi bwawe n'ububasha bw'imbaraga zawe bwose,
Byatuma utabona amakuba?
20Ntukifuze ijoro,
Igihe abantu bacibwa bakava iwabo.
21Itonde we kwibwira ibyo gukiranirwa,
Kuko ari byo wahisemo bikakurutira umubabaro ufite.
22“Dore Imana ikoresha ibikomeye ububasha bwayo,
Umwigisha uhwanye na yo ni nde?
23Ni nde wayitegekeye inzira zayo?
Cyangwa ni nde wavuga ati
‘Wakoze ikitaboneye’?
24Ibuka gushimisha imirimo yayo,
N'ibyayo abantu baririmbaga.
25Bose barayirebaga,
Umuntu ayitegereza ari kure yayo.
26Dore Imana irakomeye kandi ntituyizi,
Imibare y'imyaka yayo ntibarika.
27“Kuko izamura amazi akaba igicu,
Kigahinduka imvura itonyanga,
28Maze ibicu bikayigusha,
Ikagwa mu gihugu ari nyinshi.
29Mbese hari uwabasha kumenya uko ibicu bikwira hose,
Akamenya n'uko imihindaganyo iva mu ihema ryayo?
30Dore yigotesha umucyo,
Kandi itwikīra no mu kuzimu kw'inyanja.
31Kuko ibyo ari ibyo ikirisha urubanza rw'amahanga,
Kandi itanga ibyokurya byinshi.
32Ihisha umurabyo mu maboko yayo,
Maze ikawutegeka guhamya intego.
33Guhinda kw'inkuba kugaragaza ibyayo,
Amatungo na yo akamenya yuko umugaru uhinduye.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.