1Hanyuma umumarayika anyereka uruzi rw'amazi y'ubugingo, abengerana nk'isarabwayi. Urwo ruzi rwavaga kuri ya ntebe ya cyami y'Imana n'Umwana w'intama,
2rugatemba hagati mu muhanda mugari w'umurwa. Ku nkombe zombi z'urwo ruzi, hari igiti cy'ubugingo cyera imbuto incuro cumi n'ebyiri mu mwaka, incuro imwe buri kwezi. Ibibabi byacyo bikoreshwa mu kuvura amahanga indwara.
3Nta muvumo uzongera kubaho ukundi.
Intebe ya cyami y'Imana n'Umwana w'intama izaba muri uwo murwa, kandi abagaragu bayo bazaza kuyiramya.
4Bazabona mu maso hayo kandi bazandikwaho izina ryayo mu ruhanga.
5Nta joro rizongera kubaho, kandi bazaba batagikeneye urumuri rw'itara cyangwa urw'izuba, kuko Nyagasani Imana azababera urumuri maze bime ingoma iteka ryose.
Ukuza kwa Yezu6Hanyuma umumarayika arambwira ati: “Ayo magambo ni ay'ukuri kandi akwiye kugirirwa icyizere. Nyagasani Imana ukoresha abahanuzi, ni we watumye umumarayika kwereka abagaragu be ibyenda kubaho bidatinze.”
7Yezu aravuga ati: “Dore ngiye kuza bidatinze. Hahirwa abakurikiza ibyahanuwe biri muri iki gitabo.”
8Ni jyewe Yohani wumvise ibyo kandi ndanabyibonera. Maze kubyumva no kubibona, nikubita imbere y'umumarayika wabinyerekaga ngo muramye.
9Ariko arambwira ati: “Sigaho! Jye ndi umugaragu w'Imana kimwe nawe, kandi kimwe n'abavandimwe bawe b'abahanuzi, n'abandi bose bitondera ubutumwa buri muri iki gitabo, ahubwo uramye Imana.”
10Hanyuma arambwira ati: “Ubuhanuzi buri muri iki gitabo ntubugire ibanga, kuko igihe ibyo byose byagenewe cyegereje.
11Inkozi y'ibibi yose nigumye ikore ibibi, n'uwanduye umutima agumye yandure, naho intungane igumye ikore ibitunganye, n'umuziranenge agumye abe umuziranenge.”
12Yezu aravuga ati: “Dore ngiye kuza bidatinze, nzanye ibihembo kugira ngo mpembe umuntu wese ibikwiranye n'ibyo azaba yarakoze.
13Ndi Alufa na Omega, ni ukuvuga uw'ibanze n'uheruka. Ndi intangiriro n'iherezo.
14“Hahirwa abamesa amakanzu yabo, bityo bakemererwa kunyura mu marembo bakinjira mu murwa w'Imana, bakarya ku mbuto z'igiti cy'ubugingo.
15Inyuma y'uwo murwa hazasigara abiyandarika n'abarozi, n'abasambanyi n'abicanyi, n'abasenga ibigirwamana n'abakunda kubeshya kandi bakariganya.
16“Jyewe Yezu natumye umumarayika wanjye ngo abemeze ibyo byerekeye amatorero y'Imana. Ni jye gishyitsi cya Dawidi nkaba mukomokaho, kandi ni jye nyenyeri imurika mu rukerera.”
17Mwuka n'Umugeni baravuga bati: “Ngwino!” Uwumva ibyo na we navuge ati: “Ngwino!” Ufite inyota na we naze, n'ushaka wese aze, ajyane amazi y'ubugingo ku buntu!
Umwanzuro18Ndaburira umuntu wese wumva ibyahanuwe biri muri iki gitabo: nihagira umuntu ugira icyo abyongeraho, Imana izongera ku gihano cye ibyorezo bivugwa muri iki gitabo.
19Nihagira umuntu ugira icyo agabanya ku byahanuwe biri muri iki gitabo, Imana izakuraho umugabane we ku giti cy'ubugingo no ku murwa wayo, nk'uko byanditswe muri iki gitabo.
20Uhamya ukuri kw'ibyo byose aravuga ati: “Yego, ngiye kuza bidatinze.”
Ni koko birakaba bityo! Ngwino Nyagasani Yezu.
21Nyagasani Yezu nagumye kugirira bose ubuntu.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.