1-2Abisiraheli bimuka i Refidimu. Ku munsi wa mbere w'ukwezi kwa gatatu bavuye mu Misiri bagera mu butayu bwa Sinayi, bashinga amahema hafi y'umusozi wa Sinayi.
3Musa azamuka umusozi kugira ngo abonane n'Imana.
Uhoraho amuhamagara ari mu mpinga, aramubwira ati: “Ubwire abakomoka kuri Yakobo ari bo Bisiraheli uti:
4‘Mwiboneye uko nagenje Abanyamisiri, n'ukuntu namwe nabazanye nk'uko ikizu giheka abana bacyo ku mababa.
5None nimunyumvira mukubahiriza Isezerano nzagirana namwe, muzaba ubwoko bwanjye bw'umwihariko natoranyije mu mahanga yose. Isi yose ni iyanjye,
6ariko mwebwe muzambere igihugu cy'abatambyi, muzambere n'abantu baziranenge.’ Ngayo amagambo umbwirira Abisiraheli.”
7Musa aragenda ahamagaza abakuru b'Abisiraheli, ababwira ibyo Uhoraho yamutumye byose.
8Abantu bose bamusubiriza icyarimwe bati: “Ibyo Uhoraho yavuze byose tuzabikora.” Nuko Musa abibwira Uhoraho.
9Uhoraho abwira Musa ati: “Nzaza aho uri ndi mu gicu kibuditse, kugira ngo abantu bumve mvugana nawe, maze bajye bahora bakugirira icyizere.”
Nuko Musa asubiriramo Uhoraho igisubizo cy'abantu,
10Uhoraho aramubwira ati: “Genda ubwire abantu bitunganye uyu munsi n'ejo, bamese n'imyambaro yabo
11kugira ngo ejobundi bazabe biteguye. Uwo munsi jyewe Uhoraho nzamanukira ku musozi wa Sinayi, abantu bose bambone.
12Uzabashyirireho urubibi ahazengurutse uwo musozi, maze ubabwire uti: ‘Mwirinde kuzamuka uyu musozi cyangwa kwegera ku rugabano rwawo. Uzawegera azapfa.
13Nta wuzamukoraho, ahubwo azicishwe amabuye cyangwa bamurase imyambi, niriba n'itungo muzarigenze mutyo.’ Impanda nivuga, ni bwo bamwe bazashobora kuzamuka umusozi.”
14Musa aramanuka asanga abantu, arababwira baritunganya, bamesa n'imyambaro yabo.
15Arababwira ati: “Ejobundi muzabe mwiteguye, kandi ntimuzaryamane n'abagore banyu.”
16Mu gitondo cy'umunsi babwiwe, inkuba zirakubita, imirabyo irarabya, igicu kibuditse gitwikira umusozi maze ihembe riravuga cyane, abantu bose bo mu nkambi bahinda umushyitsi.
17Musa asohora abantu mu nkambi bajya gusanganira Imana, bakoranira munsi y'umusozi.
18Umusozi wa Sinayi wari wuzuye umwotsi, kuko Uhoraho yari yawumanukiyeho ari mu muriro, umwotsi ucumba nk'uw'itanura. Umusozi wose uratigita,
19ijwi ry'ihembe rirushaho kuvuga cyane. Musa yaravugaga, Imana ikamusubiriza mu ijwi ry'inkuba.
20Uhoraho amanukira mu mpinga y'umusozi wa Sinayi, ahamagara Musa. Musa arazamuka arahamusanga.
21Uhoraho aramubwira ati: “Manuka wihanangirize abantu be kurenga urubibi ngo banyitegereze, naho ubundi benshi bazapfa.
22Ndetse n'abatambyi ntibakanyegere batihumanuye, kugira ngo ntabica.”
23Musa abwira Uhoraho ati: “Abantu ntibashobora kuzamuka kuri uyu musozi, kuko wadutegetse gushyiraho urubibi rwerekana ko wawiyeguriye.”
24Uhoraho aramusubiza ati: “Manuka maze uzamukane na Aroni. Ariko abatambyi n'abandi bantu be kurenga urubibi baza aho ndi, kugira ngo ntabica.”
25Nuko Musa aramanuka abibwira abantu.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.