Ivugururamategeko 19 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Imijyi y'ubuhungiro(Ibar 35.9-28; Yoz 20.1-9)

1Uhoraho Imana yanyu namara gutsemba amahanga atuye mu gihugu azabaha, muzatura mu mijyi yabo no mu mazu yabo.

2-3Muzakigabanyemo imigabane itatu, maze muri buri mugabane muhatoranye umujyi utaruhanyije kugerwamo, uwishe umuntu ajye ahungira muri umwe muri yo.

4Umuntu wishe undi atabigambiriye cyangwa nta cyo bapfaga kindi, ashobora kuwuhungiramo kugira ngo na we batamwica.

5Urugero: abantu bari mu ishyamba batema ibiti, ishoka y'umwe igakuka ikica mugenzi we, azahungire muri umwe muri iyo mijyi kugira ngo batamwica.

6Ntagomba gucirwa urwo gupfa kuko atari asanzwe yanga mugenzi we, ariko bene wabo w'uwishwe bashobora kurakara bakamukurikira. Umujyi w'ubuhungiro ubaye kure, bāmufata atarawugeramo bakamwica.

7Ni yo mpamvu mbategetse gutoranya imijyi itatu.

8-9Nimwubahiriza amabwiriza yose mbashyikiriza uyu munsi, mugakunda Uhoraho Imana yanyu mugahora mugenza uko ashaka, azabaha kwāgura igihugu muzaba mwigaruriye nk'uko yabirahiriye ba sokuruza. Icyo gihe muzatoranye indi mijyi itatu y'ubuhungiro

10kugira ngo abishe abandi batabigambiriye baticwa, namwe mukabarwaho amaraso azaba yamenetse mu gihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha ho gakondo.

11Ariko umuntu niyanga undi akamwubikira akamwica, hanyuma agahungira muri umwe muri iyo mijyi,

12abakuru bo mu mujyi akomokamo bazamugaruze, bamushyikirize uhōrera uwapfuye amwice.

13Ntimuzamugirire impuhwe, ahubwo muzakure ikibi muri mwe kugira ngo mugubwe neza.

Imbago z'isambu

14Nimumara kwigarurira igihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha, ntihazagire urengēra umuturanyi we ngo yimure imbago z'isambu zizaba zarashinzwe na ba sekuruza.

Ibyerekeye abashinja abandi

15Umugabo umwe ntahagije gushinja umuntu icyaha icyo ari cyo cyose, ajye ashinjwa n'abagabo babiri cyangwa barenzeho kugira ngo icyo aregwa kimuhame.

16Umuntu narega undi ibinyoma agambiriye kumugirira nabi,

17bombi bazajye aho basengera Uhoraho, babitekerereze abatambyi n'abacamanza bazaba bariho icyo gihe.

18Abacamanza bazabigenzure cyane nibasanga urega abeshyera mugenzi we,

19muzamugirire nk'uko yari yagambiriye kumugirira. Muzakure ikibi muri mwe.

20Abandi nibabyumva bazatinya he kuzagira undi muri mwe ucumura nk'uwo muntu.

21Ntimuzamugirire impuhwe, azahanwe hakurikijwe icyo yagambiriye gukora, nk'uko umwicanyi acirwa urwo gupfa, umennye undi ijisho agahanishwa kumenwa irye, ukuye undi iryinyo agahanishwa gukurwa irye, uciye undi ikiganza cyangwa ikirenge agahanishwa gucibwa icye.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help