2 Timoteyo 3 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Iminsi y'imperuka

1Umenye neza ko mu minsi y'imperuka hazaza ibihe bikomeye.

2Abantu bazaba bikunda, bakunda ifaranga, birata, bikuza, batuka Imana, batumvira ababyeyi. Bazaba ari indashima, batubaha Imana,

3badakunda ababo, batagira impuhwe, babeshyerana, bahubuka. Bazaba ari abanyarugomo n'abanzi b'ibyiza,

4abagambanyi n'ibyihebe n'abikakaza. Bazaba bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana.

5Bazigira nk'abubaha Imana, ariko bahinyura ububasha bitera. Abo bose ujye ubagendera kure.

6Bamwe muri bo bakunda gusesera mu mazu, bakigarurira ingirwabagore zashenguwe n'ibyaha, zigengwa n'irari ry'uburyo butari bumwe.

7Ni abantu bahora biga iby'Imana, ariko ntibigere bamenya ukuri kwayo.

8Nk'uko Yane na Yambure barwanyije Musa, ni na ko abo bantu barwanya ukuri. Ni abantu bafite ubwenge bwononekaye, kandi ukwemera Kristo kwabo kwarahinyutse.

9Ariko rero nta ho bizabageza kuko ubupfu bwabo buzagaragarira bose, nk'uko byagenze kuri Yane na Yambure.

Amabwiriza aheruka

10Ariko wowe wakurikije neza ibyo nigisha n'uko nifata n'ibyo ngamije. Uzi kandi ukwizera kwanjye n'ukwihangana kwanjye, urukundo rwanjye n'ukudacogora kwanjye.

11Uzi n'ukuntu natotejwe, ndetse n'amakuba nagiriye mu mujyi wa Antiyokiya n'uwa Ikoniyo n'uw'i Lisitira. Mbega ngo ndatotezwa! Nyamara ibyo byose Nyagasani yarabinkijije.

12Erega n'ubundi abashaka bose guhora bubaha Imana, kubera Kristo Yezu ni ukuri bazatotezwa!

13Naho abagizi ba nabi n'abashukanyi bazarushaho kuba babi, bayobye abandi na bo bagire ababayobya.

14Ariko wowe ukomere ku byo wigishijwe ukiyemeza ko ari iby'ukuri, kandi ukaba uzi neza ababikwigishije.

15Uhereye mu buto bwawe wamenye Ibyanditswe Imana yatugeneye, bibasha kukumenyesha ubwenge bwo kukugeza ku gakiza, ubikesha kwizera Kristo Yezu.

16Ibyo Byanditswe byose byahumetswe n'Imana, kandi bifite akamaro ko kwigisha umuntu ukuri no kwamagana ibibi, gukosora umuntu no kumumenyereza gutunganira Imana,

17kugira ngo umuntu w'Imana abe ashyitse kandi atunganyirijwe rwose gukora ibyiza byose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help