1Nugira neza ujye umenya uwo uyigiriye,
bityo uziturwa ibyiza wakoze.
2Ujye ugirira neza intungane uzabihemberwa,
iyo ntungane nitakwitura, Usumbabyose azakwihembera.
3Nta cyiza gikwiye kugirirwa umuntu wihambira ku kibi,
nta cyiza gikwiye kugirirwa uwanga gufasha abakene.
4Ujye ufasha intungane,
ntugafashe umunyabyaha.
5Ujye ugirira neza uwicisha bugufi,
ntukagirire neza utubaha Imana.
Numufasha uzaba umuhaye urwaho ngo akwice,
ineza yose wamugiriye izagukururira ibyago byikubye kabiri.
6Koko rero Usumbabyose yanga abanyabyaha,
azabacira urubakwiye.
7Ujye ugirira neza intungane,
ntugafashe umunyabyaha.
Kwirinda incuti mbi8Igihe cy'umunezero nta wumenya incuti nyayo,
nyamara mu gihe cy'amakuba umwanzi arigaragaza.
9Iyo umuntu anezerewe abanzi be bahekenya amenyo,
iyo ari mu kaga incuti ye iramwigurutsa.
10Ntukagire ubwo wiringira umwanzi,
ntukamwiringire kuko ububi bwe ari nk'umuringa waguye ingese.
11N'iyo yakwicisha bugufi akagenda yunamye,
ujye uba maso umugendere kure.
Uzamubere nk'umuntu usukura indorerwamo yafashe ingese,
ujye umenya ko izo ngese zishizeho burundu.
12Ntukamwiyegereze atakubirindura agafata umwanya wawe,
ntuzamugire icyegera cyawe atazagutwara intebe,
ibyo nibikugeraho ukicuza ni bwo uzasobanukirwa n'imiburo yanjye.
13Ni nde wababazwa n'umuntu wakinishije inzoka ikamuruma?
Ni nde wababazwa n'umuntu witegeje inyamaswa z'inkazi?
14Ni na ko nta wababazwa n'umuntu wisunga umunyabyaha,
nta wamubabarira agize ingaruka z'ibicumuro bye.
15Umunyabyaha mumarana igihe gito,
nyamara iyo ibyago bije aragutererana.
16Umwanzi akuvugisha neza,
nyamara agambiriye kukuroha mu rwobo.
Umwanzi ahora asa n'ugufitiye impuhwe,
nyamara iyo aguciye urwaho arakwica.
17Iyo ugize ibyago aza kukureba,
aza yitwaje kugufasha nyamara aguteze umutego.
18Icyo gihe agaragaza ububi bwe,
azunguza umutwe, agakoma amashyi agukwena.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.