Zaburi 83 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Isengesho ryo mu gihe cy'intambara

1Iyi ndirimbo ni zaburi ya Asafu.

2Mana dusubize,

Mana, wiceceka ngo uturebēre gusa.

3Dore abanzi bawe bivumbagatanyije,

abakurwanya baguhagurukiye.

4Ubwoko bwawe babufatiye imigambi mibi,

banoganyije inama zo kurwanya abo urinze.

5Barabwirana bati: “Nimuze dutsembe Abisiraheli,

ubwo bwoko be kuzongera kubuvuga.”

6Bishyize hamwe banoganya inama,

bagiranye amasezerano yo kukurwanya.

7Abo ni Abedomu n'Abishimayeli,

ni Abamowabu n'Abahagari,

8ni Abanyagebali n'Abamoni n'Abameleki,

ni Abafilisiti n'abaturage b'i Tiri,

9ndetse n'Abanyashūru bifatanyije n'abo bose,

batabara abakomoka kuri Loti.

Kuruhuka.

10Ubagirire nk'uko wagiriye Abamidiyani,

ubagire nk'uko wagize Sisera na Yabini ku mugezi wa Kishoni.

11Barimbukiye kuri Endori,

bahindutse ifumbire y'ubutaka.

12Abanyacyubahiro babo ubagire nk'uko wagize Orebu na Zēbu,

ibikomangoma byabo ubigire nk'uko wagize Zebahi na Salimuna.

13Koko barabwiranye bati:

“Nimuze twigarurire igihugu cy'Imana.”

14Mana yanjye, ubatumure nka serwakira,

ubagire nk'umurama uhuhwa n'umuyaga.

15Nk'uko inkongi y'umuriro itsemba ishyamba,

nk'uko ibirimi by'umuriro biyogoza imisozi,

16ube ari ko ubateza umuyaga wawe bakwire imishwaro,

ubateze inkubi y'umuyaga bashye ubwoba.

17Uhoraho, batsinde bakorwe n'isoni,

bityo bazakuyoboka.

18Nibamware bajye bahorana ubwoba,

bazapfane ikimwaro.

19Nibamenye ko ari wowe wenyine witwa Uhoraho,

bamenye ko ari wowe Usumbabyose kandi ugenga isi yose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help