Baruki 5 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

1Yewe Yeruzalemu, iyambure imyambaro igaragaza akababaro,

ambara ikuzo ry'Imana iteka ryose.

2Ambara umwambaro w'agakiza uhawe n'Imana,

ikuzo ry'Uhoraho nirikubere ikamba.

3Koko rero Imana izagaragaza ikuzo ryawe,

izarigaragariza ibihugu byose byo ku isi.

4Imana izaguha iri zina rihoraho iteka ryose:

“Amahoro aturuka ku butungane n'ikuzo rituruka ku kuyoboka Imana.”

5Yeruzalemu we, haguruka uhagarare mu mpinga y'umusozi,

itegereze abana bawe baturutse iburasirazuba n'iburengerazuba,

bakoranyijwe n'Imana nziranenge,

banejejwe n'uko Imana yabibutse.

6Abana bawe bajyanywe ho iminyago n'abanzi babo,

bagiye bagenza amaguru, none Imana ibakugaruriye bafite ikuzo bahetswe nk'abami.

7Koko rero Imana yategetse ko imisozi miremire n'udusozi bicishwa bugufi,

yategetse ko imikokwe iringanizwa,

yashatse ko Abisiraheli batahuka mu mahoro, bayobowe n'ikuzo ry'Imana.

8Imana yategetse amashyamba n'ibiti byose bihumura neza,

yabitegetse ko bibera Abisiraheli ubwugamo.

9Koko rero Imana izagarura Abisiraheli iwabo,

bazagarukana umunezero mwinshi bayobowe n'imbabazi n'ubutungane,

bazagaruka bakikijwe n'umucyo w'ikuzo ryayo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help