1Abantu bose batigeze bamenya Imana ni abapfapfa,
abo bantu babonye ibyiza biriho,
nyamara ntibashoboye kumenya Uriho,
babona ibyo yaremye ariko ntibamenye Uwabiremye.
2Ntibigeze bamenya Uwabiremye,
batekereje ko imana zitegeka isi ari umuriro n'umwuka,
inkubi y'umuyaga n'urujeje rw'inyenyeri,
imivumba y'amazi n'ibinyarumuri byo mu kirere.
3Abo bantu bayobejwe n'uburanga bwabyo babyita imana,
bagombaga kumenya ko bifite Umugenga uruta byose,
koko Uwabiremye ni we nkomoko y'uburanga.
4Niba baratangajwe n'ububasha bwabyo n'akamaro kabyo,
bagombaga kumenya ko Uwabiremye abirusha ububasha.
5Koko rero iyo tuzirikanye ubuhangange n'uburanga bw'ibyaremwe,
bituma tumenya neza ubuhangange bw'Uwabiremye.
6Abo bantu ntibari bakwiye kugawa cyane,
koko basaga n'aho bashakashaka Imana no kuyimenya by'ukuri,
nyamara ntibabishobora.
7Bari bagituye rwagati mu biremwa byayo,
baharaniye kubimenya neza batwarwa n'uburanga bwabyo,
koko ibyo babonaga basanze ari byiza cyane.
8Nyamara kandi abo bantu si abo kubabarirwa,
9koko niba bari bafite ubwenge bwo kumenya ibyaremwe,
kuki batashoboye kumenya Umugenga w'ibyo byose?
Gusenga ibigirwamana10Baragowe abo bantu biringira ibintu bitagira ubuzima,
baragowe abita imana ibyakozwe n'abantu,
ibyo ni amashusho y'inyamaswa yacuzwe mu izahabu no mu ifeza,
ibuye ritagira agaciro ryabajwe n'umuntu wa kera na ryo baryita imana.
11Umubāji atema igiti ashobora kwikorera,
agishishuraho ibishishwa neza akakibazanya ubuhanga,
agikoramo igikoresho gikenewe.
12Ibice bisigaye abicanisha umuriro,
abitekesha ibyokurya agashira inzara.
13Nyamara muri ibyo bice bisigaye bidafite akamaro,
ibice bigoramye cyangwa bifite amasubyo,
afata kimwe muri byo akabibaza igihe aruhuka,
akibaza abyitayeho maze akagiha ishusho y'umuntu,
14ashobora no kugiha ishusho y'inyamaswa iteye ishozi.
Hanyuma iyo shusho ayisiga irangi ry'umutuku,
atunganya kandi ahantu hose hari ubusembwa.
15Iyo amaze kuyitegurira ahantu hatunganye mu rukuta,
ayishyiramo akayifatisha icyuma,
16akora uko ashoboye kose kugira ngo itagwa.
Koko azi neza ko yo ubwayo nta cyo ishoboye,
ni ishusho gusa ikeneye gushyigikirwa.
17Nyamara uwo muntu yashaka gusabira ibintu bye,
iyo ashaka gusabira urugo rwe cyangwa abana be,
ntaterwa isoni no gutakambira icyo kintu kitagira ubuzima.
Iyo ashaka kumererwa neza atakambira icyo kintu kidafite ubushobozi,
18iyo ashaka ubuzima atakambira icyapfuye,
iyo ashaka inkunga yitabaza ikitagize icyo gishoboye,
mu ngendo ze yiragiza ikitabasha gutambuka.
19Naho ku byerekeye imibereho ye,
ibikorwa bye no guhirwa ku murimo we,
asaba imbaraga ikintu kitazifite.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.