Imigani 20 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

1Divayi itera umuntu ubupfapfa,

inzoga zitera ubukubaganyi,

usinda ntagira ubwenge.

2Uburakari bw'umwami ni nk'umutontomo w'intare,

umurakaje aba yishyize mu kaga.

3Kwirinda impaka bitera umuntu kubahwa,

nyamara umupfapfa azirohamo atitangiriye.

4Imbeho itera umunyabute kurara ihinga,

ku mwero arasabiriza ntagire icyo abona.

5Ibitekerezo by'umuntu bigera kure nk'amazi y'inyanja,

nyamara ushishoza abishyira ahagaragara.

6Umuntu wese yivuga ameza,

nyamara umunyamurava ni nde wamubona?

7Imigenzereze y'intungane ntigira amakemwa,

hahirwa abana be bazamukurikiza.

8Umwami iyo yicaye mu ntebe ye y'ubutabera,

ikibi cyose aho kiri aragitahura.

9Ni nde wakwigamba ko nta cyo umutima we umurega?

Ni nde wakwigamba ko nta cyaha agira?

10Ibipimisho n'ingero bibeshya,

byombi ni ikizira ku Uhoraho.

11Umwana amenyekanira mu bikorwa bye,

amenyekanira ku myifatire myiza kandi iboneye.

12Amatwi yo kumva n'amaso yo kureba,

ibyo byombi byaremwe n'Uhoraho.

13Ntugakunde ibitotsi utazaba umukene,

jya uhugukira umurimo uzabone ibyo kurya bihagije.

14Umuguzi wese agira ati: “Ndahenzwe!”

Nyamara agera hanze akirya icyara!

15Habaho izahabu nyinshi n'amabuye y'agaciro,

nyamara imvugo yuje ubuhanga irabiruta.

16Niwishingira uwo utazi ufate umwitero we ho ingwate,

niwishingira umunyamahanga ube ari we ufataho ingwate.

17Ibyokurya bibonetse mu buriganya biraryohera,

nyamara ingaruka yabyo ni nk'akanwa kuzuye umusenyi.

18Imigambi ikomezwa n'inama nziza,

ujye ushoza urugamba ufite icyo ugambiriye.

19Umunyamagambo amena amabanga,

jya wirinda umuntu uvuga menshi.

20Umuntu usuzugura se cyangwa nyina ubuzima bwe buzayoyoka,

buzamera nk'itara rizimiye mu mwijima.

21Umutungo ubonetse huti huti mu ntangiriro,

amaherezo uwo mutungo ntuhira nyirawo.

22Ntukigambe uti: “Nzihōrera”,

ugirire Uhoraho icyizere azakugoboka!

23Ibipimisho bibeshya ni ikizira ku Uhoraho,

iminzani yiba ntimushimisha.

24Uhoraho yita ku mibereho y'umuntu,

nyamara yamenya ate aho ava n'aho ajya?

25Gusezeranira Imana ituro utabikuye ku mutima ni ukwishyira mu kaga,

ntukajye utanga isezerano utatekerejeho.

26Umwami w'umunyabwenge amenesha inkozi z'ibibi,

arazihana yihanukiriye.

27Umwuka w'umuntu ni urumuri yahawe n'Uhoraho,

ni rwo rusesengura ibihishwe mu mutima.

28Urukundo n'umurava birinda umwami,

bityo ingoma ye ishingira ku rukundo.

29Imbaraga ni ikuzo ry'abasore,

naho imvi ni icyubahiro cy'abasheshe akanguhe.

30Inguma ziryana ni umuti w'ubugome,

naho imibyimba y'inkoni iracengera igasukura umutima.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help