Zaburi 108 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Indirimbo y'umuntu wiringiye Imana(Zab 57.8-12; 60.7-14)

1Iyi ndirimbo ni zaburi ya Dawidi.

2Mana, ndabyiyemeje,

ngiye kukuririmba ngucurangire mbikuye ku mutima.

3Reka negure inanga nyamuduri n'inanga y'indoha,

reka ngucurangire umuseke utarakeba.

4Uhoraho, nzagusingiza mu ruhame rw'amahanga,

nkuririmbe mu ruhame rw'amoko ayatuye.

5Koko ineza ugira isesuye ijuru,

umurava wawe ugera ku bicu.

6Mana, erekana ugukomera kwawe gusumba ijuru,

ikuzo ryawe rimenyekane ku isi yose.

7Inkoramutima zawe udukize akaga.

Untabare unkirishe ububasha bwawe.

8Imana nziranenge iravuga iti:

“Ni jye nyir'ugutsinda,

umujyi wa Shekemu nawugabanyijemo imigabane,

ikibaya cya Sukoti na cyo nkigabanyamo iminani.

9Akarere ka Gileyadi ni akanjye,

akarere k'Abamanase na ko ni akanjye,

ak'Abefurayimu ni ingofero y'icyuma inkingira umutwe,

naho ak'Abayuda ni inkoni iranga ubutegetsi bwanjye.

10Igihugu cya Mowabu ni igikarabiro cyanjye,

icya Edomu nakigize inkoreragahato yanjye,

naho igihugu cy'u Bufilisiti naragitsinze nkigamba hejuru.”

11Ni nde uzangeza muri Edomu?

Ni nde uzangabiza umujyi ntamenwa waho?

12Nta wundi keretse Imana, nyamara waraturetse!

Mana, ntukijyana n'ingabo zacu ku rugamba.

13Tugoboke uhangane n'ababisha bacu,

koko gutabarwa n'umuntu ntibigira umumaro.

14Imana ni yo izaturwanira dutsinde,

ababisha bacu ni yo izabanyukanyuka.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help