Ubuhanga 6 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Abami bagomba gushakashaka Ubuhanga

1Mwa bami mwe, nimwumve maze musobanukirwe,

mwa bategetsi bo ku isi yose mwe, nimujijuke.

2Mwa bategetsi b'imbaga mwe, nimutege amatwi,

nimutege amatwi mwe abirata ko mutegeka ibihugu byinshi.

3Ububasha mufite mubukesha Nyagasani,

Usumbabyose ni we wabahaye ubutegetsi,

ni we uzasuzuma ibikorwa byanyu n'imigambi yanyu.

4Nubwo muri abagaragu b'Usumbabyose,

ntimuca imanza mukurikije ubutabera,

ntimwubahiriza Amategeko,

ntimukora icyo Imana ishaka.

5Imana izabagwa gitumo ku buryo buteye ubwoba,

koko abanyabubasha bazacirwa urubanza rukaze.

6Aboroheje bazagirirwa impuhwe,

nyamara abanyabubasha bazakurikiranwa bikomeye.

7Umutegetsi wa bose ntatinya umuntu uwo ari we wese,

ntamutinya nubwo yaba akomeye.

Aboroheje n'abakomeye ni we wabaremye,

bose abitaho ku buryo bumwe,

8nyamara abanyabubasha bazakurikiranwa bikomeye.

9Mwa bategetsi mwe, ni mwe mbwira,

ndababwira kugira ngo mwige Ubuhanga maze mureke kuyoba.

10Koko abakurikiza Amategeko azira inenge bazitwa intungane,

abayakurikiza azabarengera mu rubanza.

11Nimugirire inyota amagambo yanjye,

nimuyifuze mushishikaye muzasobanukirwa.

Ubuhanga bwigaragariza ubushaka wese

12Ubuhanga butanga umucyo utajya wijima,

ababukunda babubona bitabaruhije,

bwigaragariza ababushakashaka.

13Bwihishurira ababwifuza,

bufata iya mbere mu kubiyereka.

14Uzinduka abushakashaka ntananirwa,

azabusanga imbere y'umuryango we.

15Kubuzirikana ni ko kumenya ubwenge nyakuri,

umuntu udahwema kubushakashaka ntahagarika umutima.

16Koko ni bwo bushakashaka ababukwiriye,

bubakirana urugwiro mu mayira,

bubigaragariza mu bitekerezo byabo.

17Intangiriro yo kumenya Ubuhanga ni ukubukunda,

ni ukwifuza kujijurwa na bwo no kubusobanukirwa.

18Kubukunda ni ugukurikiza amategeko yabwo,

kuyakurikiza bigatanga icyemezo cyo kudapfa.

19Uko kudapfa kugaragariza umuntu ko ari kumwe n'Imana,

20kugira inyota y'Ubuhanga bigeza umuntu ku bwami.

21Yemwe bategetsi b'ibihugu,

niba mwishimira intebe n'inkoni bya cyami,

nimukunde Ubuhanga kugira ngo muganze iteka ryose.

Salomo asobanura Ubuhanga icyo ari cyo

22Ariko se Ubuhanga ni iki, bwakomotse he?

Ngiye kububamenyesha nta na kimwe mbahishe,

nzaburondora mpereye ku nkomoko yabwo,

nzagaragaza imiterere yabwo ntateshutse ku kuri.

23Sinzagengwa n'ibyifuzo bibi,

koko ntibifitanye isano n'Ubuhanga.

24Abahanga nibaba benshi isi izamererwa neza,

umwami ushishoza azatuma rubanda rugubwa neza.

25Nimureke mbigishe bizabagirira akamaro.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help