1Mu mwaka wa makumyabiri n'itatu Yowasi mwene Ahaziya ari ku ngoma mu Buyuda, Yehowahazi mwene Yehu yabaye umwami wa Isiraheli, amara imyaka cumi n'irindwi ari ku ngoma i Samariya.
2Yehowahazi yakoze ibitanogeye Uhoraho, akomeza gukora ibyaha nk'ibyo Yerobowamu mwene Nebati yatoje Abisiraheli, ntiyigera abireka.
3Bityo Uhoraho arakarira Abisiraheli, akajya abagabiza umwami Hazayeli wa Siriya n'umuhungu we Benihadadi. Ibyo bimara igihe kirekire.
4Yehowahazi atakambira Uhoraho, Uhoraho amwitaho kuko yari yabonye ukuntu umwami wa Siriya yagiye akandamiza Abisiraheli.
5Nuko Uhoraho ahagurutsa umurengezi wo gutabara Abisiraheli maze barokoka Abanyasiriya, bityo Abisiraheli basubirana umutekano nka mbere.
6Nyamara Abisiraheli ntibihana gukora ibyaha nk'iby'inzu ya Yerobowamu watoje Abisiraheli gucumura, ndetse n'inkingi yari yareguriwe imanakazi Ashera yakomeje kuba i Samariya.
7Yehowahazi yari asigaranye gusa abarwanira ku mafarasi mirongo itanu, n'amagare y'intambara icumi, n'ingabo ibihumbi icumi zigenda ku maguru. Abandi bose umwami wa Siriya yari yarabatsembye abahindura umukungugu.
8Ibindi bikorwa n'ibigwi byose bya Yehowahazi n'ubutwari bwe, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami ba Isiraheli”.
9Yehowahazi yisazira amahoro bamushyingura i Samariya. Umuhungu we Yehowasi amusimbura ku ngoma.
Yehowasi aba umwami wa Isiraheli10Mu mwaka wa mirongo itatu n'irindwi Yowasi ari ku ngoma mu Buyuda, Yehowasi mwene Yehowahazi yabaye umwami muri Isiraheli, amara imyaka cumi n'itandatu ari ku ngoma i Samariya.
11Yehowasi yakoze ibitanogeye Uhoraho, yakomeje gukora ibyaha byose nk'ibyo Yerobowamu mwene Nebati yatoje Abisiraheli, ntiyigera abireka.
12Ibindi bikorwa n'ibigwi byose bya Yehowasi, n'ubutwari yagaragaje arwana na Amasiya umwami w'u Buyuda, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami ba Isiraheli”.
13Hanyuma Yehowasi yisazira amahoro bamushyingura i Samariya hamwe na ba sekuru, abami ba Isiraheli. Yerobowamu amusimbura ku ngoma.
Elisha ahanura ugutsindwa kw'Abanyasiriya14Elisha ararwara araremba byo gupfa. Yehowasi umwami wa Isiraheli agiye kumusura amwubararaho aramuririra, araboroga ati: “Mubyeyi, mubyeyi wanjye! Mbega ukuntu wari uhwanye n'amagare y'intambara n'abarwanira ku mafarasi, byose bya Isiraheli!”
15Elisha aramubwira ati: “Ngaho zana umuheto n'imyambi.” Yehowasi arabizana.
16-17Elisha ati: “Kingura idirishya ryerekeye iburasirazuba.” Amaze kurikingura yungamo ati: “Fora umuheto.” Amaze kuwufora Elisha ashyira ibiganza bye ku biganza by'umwami. Aramubwira ati: “Rasa.” Na we ararasa. Elisha aravuga ati: “Uwo mwambi urashe urashushanya uko Uhoraho azaguha gutsinda Abanyasiriya.” Uzatsindira Abanyasiriya Afeka ubatsembeho.
18Nuko Elisha yongera kubwira umwami Yehowasi ati: “Zana indi myambi.” Nuko arayizana. Elisha abwira umwami wa Isiraheli ati: “Kubite hasi.” Akubita hasi gatatu arekara aho.
19Elisha arakarira Yehowasi aramubwira ati: “Washoboraga gukubita hasi incuro eshanu cyangwa esheshatu, bityo ukazatsinda Abanyasiriya burundu. Ariko none uzabatsinda incuro eshatu gusa.”
20Hanyuma Elisha arapfa baramushyingura.
Uko umwaka utashye udutsiko tw'Abamowabu twateraga muri Isiraheli.
21Igihe kimwe Abisiraheli bagiye gushyingura umurambo mu irimbi aho bashyinguye Elisha, bahubirana n'udutsiko tw'Abamowabu maze umurambo bawujugunya mu mva ya Elisha. Umurambo ukoze ku magufwa ya Elisha, uwari upfuye agarura ubuzima arahaguruka.
Abanyasiriya batsindwa22Hazayeli umwami wa Siriya yari yarakandamije Abisiraheli ku ngoma yose ya Yehowahazi.
23Nuko Uhoraho agirira impuhwe Abisiraheli, arabababarira abitewe no kuzirikana Isezerano yagiranye na Aburahamu na Izaki na Yakobo, maze areka kubatsemba. Kugeza ubwo yari atarabamenesha, kugira ngo abacire kure ye.
24Hazayeli umwami wa Siriya amaze gupfa, umuhungu we Benihadadi amusimbura ku ngoma.
25Yehowasi mwene Yehowahazi yigarurira imijyi y'Abisiraheli, yari mu maboko ya Benihadadi mwene Hazayeli. Iyo mijyi Hazayeli yari yarayinyaze Yehowahazi se w'umwami Yehowasi. Yehowasi atsinda Benihadadi incuro eshatu, agaruza imijyi ya Isiraheli.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.