1Bene Levi ni Gerishoni na Kehati na Merari.
2Bene Gerishoni ni Libuni na Shimeyi.
3Bene Kehati ni Amuramu na Yisehari, na Heburoni na Uziyeli.
4Bene Merari ni Mahili na Mushi. Abo ni bo bakuru b'imiryango y'Abalevi.
5Aba ni bo bakomotse kuri Gerishoni: Libuni wabyaye Yahati, wabyaye Zima,
6wabyaye Yowa, wabyaye Ido, wabyaye Zera, wabyaye Yeyaterayi.
7Aba ni bo bakomotse kuri Kehati: Aminadabu wabyaye Kōra, wabyaye Asiri,
8wabyaye Elikana, wabyaye Abiyasafu, wabyaye Asiri,
9wabyaye Tahati, wabyaye Uriyeli, wabyaye Uziya, wabyaye Shawuli.
10Bene Elikana ni Amasayi na Ahimoti.
11Ahimoti yabyaye Elikana, wabyaye Sofayi, wabyaye Nahati,
12wabyaye Eliyabu, wabyaye Yerohamu, wabyaye Elikana, wabyaye Samweli.
13Bene Samweli ni Yoweli impfura ye na Abiya.
14Abakomotse kuri Merari ni Mahili, wabyaye Libuni, wabyaye Shimeyi, wabyaye Uza,
15wabyaye Shimeya, wabyaye Hagiya, wabyaye Asaya.
Abaririmbyi bo mu Nzu y'Uhoraho16Aba ni bo Dawidi yatoranyije ngo babe abaririmbyi mu Nzu y'Uhoraho, uhereye igihe Isanduku y'Isezerano igereye i Yeruzalemu.
17Mbere yuko Salomo yubakira Uhoraho Ingoro i Yeruzalemu, abaririmbyi baririmbiraga imbere y'Ihema ry'ibonaniro bakurikije amabwiriza bahawe.
18Ibi ni byo bisekuru bya Hemani wari umuyobozi w'umutwe wa mbere w'abaririmbyi wari ugizwe n'Abakehati: Hemani yari mwene Yoweli, mwene Samweli,
19mwene Elikana, mwene Yerohamu, mwene Eliyeli, mwene Towa,
20mwene Sufu, mwene Elikana, mwene Mahati, mwene Amasayi,
21mwene Elikana, mwene Yoweli, mwene Azariya, mwene Sefaniya,
22mwene Tahati, mwene Asiri, mwene Abiyasafu, mwene Kōra,
23mwene Isahari, mwene Kehati, mwene Levi, mwene Yakobo.
24Iburyo bwa Hemani hahagararaga mugenzi we Asafu, wari umuyobozi w'umutwe wa kabiri w'abaririmbyi. Ibi ni byo bisekuru bye: Asafu yari mwene Berekiya, mwene Shimeya,
25mwene Mikayeli, mwene Bāseya, mwene Malikiya,
26mwene Etuni, mwene Zera, mwene Adaya,
27mwene Etani, mwene Zima, mwene Shimeyi,
28mwene Yahati, mwene Gerishoni, mwene Levi.
29Ibumoso bwa Asafu hahagararaga Etani, wayoboraga umutwe wa gatatu w'abaririmbyi wari ugizwe n'Abamerari. Ibi ni byo bisekuru bye: Etani yari mwene Kishi, mwene Abidi, mwene Maluki,
30mwene Hashabiya, mwene Amasiya, mwene Hilikiya,
31mwene Amusi, mwene Bani, mwene Shemeri,
32mwene Mahili, mwene Mushi, mwene Merari, mwene Levi.
33Abandi Balevi bari bashinzwe indi mirimo yose yo mu Ihema ry'Imana.
Abakomoka kuri Aroni34Aroni n'abamukomokaho bari bashinzwe gutamba ibitambo bikongorwa n'umuriro ku rutambiro, no kosereza imibavu ku gicaniro. Bari bashinzwe kandi imirimo yo mu Cyumba kizira inenge cyane, banashinzwe guhongerera ibyaha by'Abisiraheli bakurikije amabwiriza ya Musa umugaragu w'Imana.
35Abakomotse kuri Aroni ni aba: Aroni yabyaye Eleyazari, wabyaye Finehasi, wabyaye Abishuwa,
36wabyaye Buki, wabyaye Uzi, wabyaye Zerahiya,
37wabyaye Merayoti, wabyaye Amariya, wabyaye Ahitubu,
38wabyaye Sadoki, wabyaye Ahimāsi.
Imijyi yahawe abakomoka kuri Levi39Abakomotse kuri Aroni bo mu muryango wa Kehati ni bo babanje guhabwa aho batura, kuko ari bo ubufindo bwafashe.
40Bahawe umujyi: wa Heburoni mu ntara y'u Buyuda, hamwe n'inzuri ziwukikije.
41Imirima y'umujyi: n'imidugudu yawo byahawe Kalebu, mwene Yefune.
42Abatambyi ari bo bakomotse kuri Aroni, bahawe imijyi y'ubuhungiro ari yo iyi: Heburoni na Libuna, na Yatiri na Eshitemowa,
43na Hileni na Debiri,
44na Ashani na Betishemeshi.
45Naho imijyi hamwe n'inzuri abatambyi bahawe mu ntara y'Ababenyamini, ni Geba na Alemeti na Anatoti. Iyo mijyi uko ari cumi n'itatu bayihanywe n'inzuri ziyikikije.
46Abandi bakomotse kuri Kehati na bo bafashwe n'ubufindo, bahabwa imijyi icumi yo mu ntara ituwe na kimwe cya kabiri cy'Abamanase.
47Abakomotse kuri Gerishoni bahawe imijyi cumi n'itatu yo mu ntara ya Isakari n'iya Ashēri, n'iya Nafutali n'iy'Abamanase batuye mu ntara ya Bashani.
48Abakomotse kuri Merari na bo bafashwe n'ubufindo, bahabwa imijyi cumi n'ibiri yo mu ntara ya Rubeni n'iya Gadi n'iya Zabuloni.
49Abandi Bisiraheli bahaye Abalevi imijyi n'inzuri ziyikikije.
50Imijyi yavuzwe haruguru yo mu ntara ya Yuda na Simeyoni na Benyamini, na yo yatanzwe hakoreshejwe ubufindo.
51Imwe mu miryango y'abakomotse kuri Kehati, yahawe imijyi yo mu ntara ya Efurayimu.
52Babahaye imijyi y'ubuhungiro ikurikira hamwe n'inzuri ziyikikije: Shekemu yo mu misozi ya Efurayimu na Gezeri,
53na Yokineyamu na Beti-Horoni,
54na Ayaloni na Gatirimoni.
55Mu ntara y'Abamanase b'iburengerazuba bwa Yorodani, bahawe Aneri na Bileyamu. Iyo ni yo mijyi yahawe abari basigaye mu miryango ya Kehati.
56Imwe mu miryango y'abakomotse kuri Gerishoni yahawe imijyi ikurikira hamwe n'inzuri ziyikikije: mu ntara y'Abamanase b'iburasirazuba bwa Yorodani, bahawe umujyi: wa Golani muri Bashani n'uwa Ashitaroti.
57Mu ntara ya Isakari bahawe Kedeshi na Daberati,
58na Ramoti na Anemu.
59Mu ntara ya Ashēri bahawe Mashali na Abudoni,
60na Hukoki na Rehobu.
61Naho mu ntara ya Nafutali bahawe Kedeshi yo muri Galileya, na Hamoni na Kiriyatayimu.
62Hasigaye imiryango y'abakomotse kuri Merari, bahawe imijyi ikurikira hamwe n'inzuri ziyikikije: mu ntara ya Zabuloni bahawe Rimono na Taboru.
63Mu ntara ya Rubeni hakurya y'i Yeriko, iburasirazuba bwa Yorodani bahawe Beseri yo mu butayu na Yahisa,
64na Kedemoti na Mefāti.
65Mu ntara ya Gadi bahawe Ramoti y'i Gileyadi na Mahanayimu,
66na Heshiboni na Yāzeri.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.