Ubuhanga 1 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Gushakashaka Imana no kwirinda icyaha

1Mwebwe bategetsi b'isi, nimukunde ubutungane,

nimuzirikane Nyagasani mu buryo buboneye,

nimumushakashake n'umutima utaryarya.

2Koko rero yiyereka abatamugerageza,

yigaragariza abamwemera.

3Ibitekerezo bitaboneye bituma abantu batandukana n'Imana,

ububasha bwayo bukoza isoni abapfapfa bayigerageza.

4Ubuhanga ntibuboneka mu muntu ukora ibibi,

ntibuba mu mubiri wigaruriwe n'icyaha.

5Ubuhanga ni Mwuka Muziranenge ujijura abantu,

koko rero burwanya uburiganya,

ntibubana n'ibitekerezo by'abapfapfa,

ntibwishimira akarengane.

Imana izi ibyo tuvuga

6Ubuhanga ni umwuka ugirira abantu neza,

nyamara buhana umuntu uvuga Imana nabi.

Koko Imana izi ibyo umuntu atekereza,

izi neza ibyo umuntu yifuza kandi yumva ibyo avuga.

7Mwuka wa Nyagasani yakwiriye ku isi hose,

ni we ukoranyiriza byose hamwe akamenya n'ibihavugirwa byose.

8Uvugana ubugome wese ntazabura guhanwa,

ntazarokoka ubutabera bumushinja.

9Ibitekerezo by'umugome bizakurikiranwa,

amagambo ye azagera kuri Nyagasani,

bityo azahanirwa ubugome bwe.

10Koko Imana yumva byose,

nta jambo na rimwe riyicika.

11Mujye mwirinda imyijujuto idafite ishingiro,

mujye mwirinda n'amagambo asebanya.

Koko rero ijambo ridahwitse ntiribura ingaruka,

umuntu usebanya yica umutima we.

Imana ntiyaremye urupfu

12Ntimukikururire urupfu muyobya ubuzima bwanyu,

ntimukikururire ukurimbuka bitewe n'ibikorwa byanyu.

13Mumenye ko Imana atari yo yaremye urupfu,

ntishimishwa n'ukurimbuka kw'ibinyabuzima.

14Ibintu byose Imana yabiremye ishaka ko bikomeza kubaho,

ibyaremwe byo mu isi byagenewe gukomeza ubuzima,

ntibirangwamo uburozi bwica,

urupfu ntirutegeka isi.

15Koko rero uharanira ubutungane ntashobora gupfa.

Imibereho y'abagome n'iy'intungane

16Ibikorwa n'amagambo by'abagome bibakururira urupfu,

bararwifuza nk'aho ari incuti,

bagirana na rwo amasezerano,

koko bakwiye kuruyoboka.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help