1Uhoraho arambwira ati:
2“Yewe muntu, mbese witeguye gucira urubanza uyu mujyi wuzuye abicyanyi? Uwumenyeshe ibizira byose abawutuye bakoze.
3Wubwire ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze nti: ‘Koko wishe benshi muri wowe kandi wiyandurisha gukora ibigirwamana, none igihe cyawe cyo guhanwa kirageze.
4Ubwicanyi bwawe no kwihumanyisha ibigirwamana wiremeye biragushinja, bityo igihe cyawe cyo guhanwa kirageze. Ni yo mpamvu nakugize iciro ry'imigani mu mahanga, ibihugu byose bikaguhindura urw'amenyo.
5Ibihugu bya bugufi n'ibya kure bizagukōba, kuko witesheje agaciro kandi ukaba wuzuyemo imidugararo.
6“ ‘Dore abayobozi bose ba Isiraheli bishingikiriza imbaraga zabo bakica.
7Nta n'umwe mu batuye uyu mujyi wubaha ababyeyi, bagirira urugomo abanyamahanga kandi bagakandamiza impfubyi n'abapfakazi.
8Ntibubaha ahantu hanyeguriwe kandi ntibubahiriza isabato yanjye.
9Bamwe muri bo babeshyera abandi bagambiriye kubica, abandi barya ibitambo byatambiwe ibigirwamana, abandi batwawe n'uburaya.
10Bamwe muri bo baryamana n'abagore ba ba se, abandi bafata ku ngufu abagore bari mu mihango.
11Abantu bamwe basambana n'abagore ba bagenzi babo, abandi basambanya kandi bagafata ku ngufu abakazana babo cyangwa bashiki babo.
12Bamwe muri bo bakira ruswa bagambiriye kwica, abandi baguriza bagenzi babo bakabaka inyungu ikabije. Abandi barya imitsi bagenzi babo kugira ngo bikungahaze, naho jyewe baranyibagiwe.’ ” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
13“Yemwe abatuye Yeruzalemu, ngiye kubahagurukira kubera uburiganya bwanyu n'ubwicanyi bwanyu.
14Mbese mufite imbaraga n'ubutwari bihagije byo guhangana nanjye, igihe nzaba nje kubarwanya? Koko rero jyewe Uhoraho ibyo nagambiriye nzabisohoza.
15Nzabatatanyiriza mu bihugu by'amahanga kandi ntsembe ibikorwa bibi byanyu byose.
16Muzasuzugurwa n'abanyamahanga, bityo muzamenyeraho ko ndi Uhoraho.”
Itanura ry'Imana ritunganya17Uhoraho arambwira ati:
18“Yewe muntu, Abisiraheli bambereye imburamumaro, bameze nk'ibisigazwa by'ifeza cyangwa iby'umuringa cyangwa itini, cyangwa icyuma cyangwa ubundi butare, byatunganyirijwe mu ruganda.
19Ni cyo gituma jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze nti: ‘Kubera ko mwese muri imburamumaro, ngiye kubakoranyiriza i Yeruzalemu
20Nk'uko abantu bakoranyiriza hamwe ifeza n'umuringa, icyuma n'itini cyangwa ubutare mu ruganda bakabishongesha n'umuriro, ni ko nzabakoranya mbafitiye umujinya n'uburakari bigurumana nkabatsemba.
21Nzabakoranya mbatwikishe uburakari bwanjye bugurumana, maze mutsemberwe muri uwo mujyi.
22Nk'uko ifeza ishongesherezwa mu ruganda, namwe ni ko muzatwikirwa i Yeruzalemu. Bityo muzamenya ko jye Uhoraho mbasutseho uburakari bwanjye.’ ”
Ibyaha by'Abayobozi ba Isiraheli23Uhoraho yongera kumbwira ati:
24“Yewe muntu, bwira Abisiraheli ko mbarakariye. Ni yo mpamvu igihugu cyabo kitagwamo imvura, cyarumagaye nk'ubutaka butagira amazi.
25Abayobozi babo bameze nk'intare yivugira ku muhigo, bicisha abantu bakabanyaga ibyabo, ubwicanyi bwabo bwatumye habaho abapfakazi benshi.
26Abatambyi babo bica Amategeko yanjye kandi ntibubaha ibintu byanyeguriwe. Ntibatandukanya ibyanyeguriwe n'ibisanzwe, ntibigisha abantu gutandukanya ikizira n'ikitazira, ntibubahiriza isabato yanjye ahubwo baransuzugura.
27Abayobozi b'umujyi ni nk'ibirura bitanyagura umuhigo wabyo, bica abantu kugira ngo bikungahaze.
28Abahanuzi babo bahisha ibyo bibi byose, bitwaje amabonekerwa atari ay'ukuri n'ubuhanuzi bw'ibinyoma. Baravuga bati: ‘Ibi ni byo Nyagasani Uhoraho avuze’, kandi ntabibatumye.
29Mu gihugu hose abantu bagira urugomo kandi bakiba, bakandamiza abakene n'abatishoboye kandi bakabonerana abanyamahanga ntibite ku burenganzira bwabo.
30Nashakashatse umuntu muri bo wasana urukuta kandi akaziba icyuho, kugira ngo arengere igihugu ntakirimbura, nyamara nta n'umwe nabonye.
31Ni cyo gituma nzabasukaho umujinya wanjye, nkabatwikisha uburakari bwanjye bugurumana, bityo nkabaryoza ibikorwa bibi bakoze.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.