Ivugururamategeko 11 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Ibitangaza Uhoraho yakoreye Abisiraheli

1Mujye mukunda Uhoraho Imana yanyu, muhore mwumvira ibyo abategeka, mwubahirize amabwiriza n'amateka ye n'ibyemezo yafashe.

2Uyu munsi nimwibuke ibitangaza yabakoreye, ibyo n'abana banyu batigeze babona. Mwiboneye uko Uhoraho Imana yanyu yabacyashye, mubona no gukomera kwe, n'ububasha bwe bukomeye n'imbaraga ze nyinshi.

3Mwabonye ibitangaza yakoreye mu Misiri, n'uko yagenje umwami wa Misiri n'igihugu cye cyose.

4Mwabonye uko yatsembye ingabo z'Abanyamisiri ubwo zabakurikiraga mu Nyanja y'Uruseke. Yazirengejeho amazi, azitsembana n'amafarasi yazo n'amagare y'intambara, ntizongera kubyutsa umutwe ukundi.

5Mwabonye namwe ibyo yabakoreye mu butayu kugeza ubwo mwageze aha,

6mutibagiwe n'uko yagenje ba Barubeni, Datani na Abiramu bene Eliyabu mu nkambi y'Abisiraheli. Ubutaka bwasadukiye munsi yabo, bubamirana n'ababo n'amahema yabo, kimwe n'abari babashyigikiye bose.

7Mwiboneye ibyo bitangaza byose Uhoraho yakoze.

Ikizatuma Abisiraheli bahabwa umugisha muri Kanāni

8Mujye mwubahiriza amabwiriza yose mbashyikirije uyu munsi, mubone gukomera mwambuke Yorodani mwigarurire kiriya gihugu.

9Ni byo bizatuma muramba mu gihugu gitemba amata n'ubuki, Uhoraho yarahiye ko azaha ba sokuruza n'urubyaro rwabo.

10Icyo gihugu mugiye kwigarurira gitandukanye n'icyo mwavuyemo. Mu Misiri mwarushywaga no kuvomera imbuto nk'abuhira akarima k'imboga.

11Ariko igihugu mugiye kwigarurira ni igihugu cy'imisozi n'ibikombe, kigwamo imvura.

12Uhoraho Imana yanyu acyitaho, kandi ahora agihanze amaso kuva mu ntangiriro z'umwaka kugeza mu iherezo ryawo.

13Nimugira umwete wo kubahiriza amabwiriza mbashyikirije uyu munsi, mugakunda Uhoraho Imana yanyu, mukamukorera n'umutima wanyu wose n'ubushobozi bwanyu bwose,

14azabaha imvura y'umuhindo n'iy'itumba mu gihe gikwiriye. Bityo muzabona umusaruro w'ingano n'uwa divayi n'uw'amavuta y'iminzenze,

15n'amatungo yanyu abone inzuri zitoshye. Muzarya muhāge.

16Mwirinde kuyoba ngo muyoboke izindi mana muzisenge,

17byarakaza Uhoraho akabuza imvura kugwa, ubutaka ntibwere maze mukarimbuka, mugashira vuba muri icyo gihugu cyiza agiye kubaha.

18Mujye muzirikana amagambo mbashyikirije muyahozeho umutima, mujye muyambara ku kuboko no mu ruhanga kugira ngo mutayibagirwa.

19Mujye muyigisha abana banyu, muyavuge muri imuhira n'igihe muri mu rugendo, muyavuge mugiye kuryama n'igihe mubyutse.

20Muzayandike ku bizingiti by'amazu no ku bikingi by'amarembo.

21Bityo mwebwe n'abana banyu muzaramba mu gihugu Uhoraho yasezeraniye ba sokuruza, muzahaguma ibihe byose muture nk'umusozi.

22Mujye mwubahiriza amabwiriza mbashyikirije muyashyire mu bikorwa, mukunde Uhoraho Imana yanyu mugenze uko ashaka, mubane na we akaramata.

23Nimugenza mutyo, Uhoraho azirukana amahanga abaruta ubwinshi kandi abarusha imbaraga, mwigarurire igihugu cyayo.

24Aho muzakoza ikirenge hose hazaba ahanyu, uhereye ku butayu mu majyepfo ukageza ku bisi bya Libani mu majyaruguru, no guhera ku ruzi rwa Efurati mu burasirazuba, ukageza ku Nyanja ya Mediterane mu burengerazuba.

25Nta wuzabakoma imbere aho muzajya hose, kuko Uhoraho Imana yanyu azateza ubwoba abatuye icyo gihugu babatinye, nk'uko yabibasezeranyije.

26Uyu munsi nimuhitemo guhabwa umugisha cyangwa kuvumwa.

27Nimwubahiriza amabwiriza y'Uhoraho Imana yanyu mbashyikirije uyu munsi, azabaha umugisha.

28Ariko nimutayubahiriza ntimugenze nk'uko mbabwiye uyu munsi, mukayoboka izindi mana mutigeze mumenya, azabavuma.

29Uhoraho Imana yanyu namara kubageza mu gihugu mukacyigarurira, muzatangarize ku musozi wa Gerizimu imigisha iterwa no kumwumvira, naho ku musozi wa Ebali muhatangarize imivumo iterwa no kutamwumvira.

30Iyo misozi iri iburengerazuba bwa Yorodani hafi y'ibiti by'inganzamarumbu bya More, uzamutse ahateganye n'i Gilugali, ukambukiranya umuhanda uri mu kibaya cya Yorodani gituwe n'Abanyakanāni.

31Mugiye kwambuka Yorodani mwigarurire igihugu Uhoraho Imana yanyu agiye kubaha. Nimumara kucyigarurira mukagituramo,

32muzajye mwitondera amateka yose Uhoraho yatanze n'ibyemezo yafashe mbashyikirije uyu munsi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help