Abeheburayi 3 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Umwana w'Imana aruta Musa

1Bavandimwe, Imana yarabatoranyije ibahamagarira guhabwa umugabane w'ibyiza by'ijuru. Nuko rero nimuzirikane Yezu, uwo Imana yagize Intumwa yayo n'Umutambyi mukuru, kandi akaba ari we dukesha kwemera ibyayo mu ruhame.

2Ni indahemuka ku Mana yamuhamagariye uwo murimo, kimwe na Musa wabaye indahemuka mu byo yamushinze byose.

3Nk'uko umwubatsi ahabwa icyubahiro kirenze icy'inzu yubatse, ni na ko Yezu akwiye guhabwa ikuzo risumba irya Musa.

4Inzu yose igira uwayubatse, naho Imana ni yo mwubatsi wa byose.

5Musa yabaye indahemuka, ari umugaragu wo gukorera inzu yose y'Imana, ashinzwe kugaragaza ibyari kuzavugwa na yo.

6Naho Kristo we yabaye indahemuka, ari Umwana wayo ushinzwe gutegeka inzu yayo. Iyo nzu ni twe niba dukomeye ku byo twiringiye dushize amanga.

Ikiruhuko cyagenewe abantu b'Imana

7Ni cyo gituma mu Byanditswe Mwuka Muziranenge avuga ati:

“Uyu munsi nimwumva icyo Imana ibabwira,

8ntimunangire imitima nka cya gihe cy'imyivumbagatanyo,

wa munsi mwangeragezaga mu butayu,

9ubwo ba sokuruza bangeragezaga bampinyuza,

nubwo bari biboneye ibyo nakoze.

10Ni cyo cyatumye ndakarira ab'icyo gihe imyaka mirongo ine.

Ni ko kuvuga nti: ‘Bahora bateshuka,

ntibagenza uko nshaka.’

11Nuko ndahirana uburakari nti:

‘Ntibateze kwinjira aho kuruhukira nagennye.’ ”

12Bavandimwe, muramenye ntihakagire n'umwe muri mwe wagira umutima mubi utizera bigatuma yimūra Imana nzima.

13Ahubwo mukomezanye buri munsi mu gihe cyose hacyitwa “uyu munsi”, kugira ngo hatagira uwo ibyaha bishuka akinangira.

14Twahawe gukorana na Kristo, niba tukimufitiye icyizere twatangiranye kuzageza ku iherezo.

15Dore uko Ibyanditswe bibivuga:

“Uyu munsi nimwumva icyo ibabwira,

ntimwinangire imitima nka cya gihe cy'imyivumbagatanyo.”

16Ni ba nde bumvise ijwi ry'Imana nyamara bakivumbagatanya? Ni ba bandi bose bavuye mu Misiri bayobowe na Musa!

17Ni ba nde se Imana yarakariye imyaka mirongo ine? Ni ba bandi bacumuye, imirambo yabo igakwira mu butayu!

18Ni ba nde se kandi Imana yarahiye ko batazinjira ha hantu ho kuruhukira yagennye? Ni ba bandi banze kuyumvira!

19Tubona kandi ko batabashije kuhinjira, bitewe n'uko batizera Imana.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help