2 Abanyatesaloniki 3 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

“Nimudusabire.”

1Ahasigaye rero bavandimwe, mudusabire kugira ngo Ijambo rya Nyagasani rikomeze ryamamare, rihabwe ikuzo nk'uko bigenda iwanyu.

2Mudusabire kandi kugira ngo Imana idukize abagome n'abagizi ba nabi. Erega si ko bose bemera Kristo!

3Ariko Nyagasani ni indahemuka, azabakomeza kandi abarinde Sekibi.

4Ni Nyagasani utuma tubagirira icyizere, ibyo tubashinga murabikora kandi muzakomeza kubikora.

5Nyagasani nabayobore abageze ku rukundo rw'Imana, no ku kwihangana gutangwa na Kristo.

Kwirinda ubunebwe

6Bavandimwe, mu izina rya Nyagasani Yezu Kristo turabihanangiriza kwitandukanya n'umuvandimwe wese w'umunebwe, udakurikiza inyigisho twabahaye.

7Mwebwe ubwanyu muzi neza ukuntu mugomba gukurikiza urugero rwacu. Igihe twari kumwe ntabwo twabaye abanebwe,

8nta muntu twigeze twaka ibyo kudutunga ku busa. Ahubwo ijoro n'amanywa twarakoze, tugira imvune n'umunaniro kugira ngo tutagira n'umwe turushya.

9Si uko tutari tubifitiye uburenganzira, ahubwo twashatse kubaha urugero mukurikiza.

10Koko rero igihe twari iwanyu twarababwiye tuti: “Udashaka gukora ntakarye.”

11None twumva ko muri mwe hari abanebwe batagira icyo bakora, ahubwo bakivanga mu by'abandi.

12Abo ngabo turabategeka tubihanangiriza mu izina rya Nyagasani Yezu Kristo, ngo bakore bafite ituze kugira ngo babone ibibatunga.

13Naho mwebwe bavandimwe, ntimugacogore mu gukora ibyiza.

14Nihagira utumvira amabwiriza yacu akubiye muri uru rwandiko, mumumenye mwitandukanye na we bitume akorwa n'isoni.

15Icyakora ntimukamufate nk'umwanzi, ahubwo mujye mumuhana bya kivandimwe.

Umwanzuro

16Nyagasani we sōko y'amahoro, ubwe abe ari we ubaha amahoro iteka ku buryo bwose. Nyagasani nabane namwe mwese.

17Jyewe Pawulo ndabatashya. Ibi ni jye ubyiyandikiye n'ukwanjye kuboko. Ni wo mukono njya nshyira ku nzandiko zanjye zose. Uko ni ko nandika.

18Umwami wacu Yezu Kristo nagumye kubagirira ubuntu mwese.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help