Ibarura 27 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Gakondo y'abadasize abahungu

1Mahila na Nowa na Hogila, na Milika na Tirusa bari abakobwa ba Selofehadi mwene Heferi, mwene Gileyadi mwene Makiri, mwene Manase mwene Yozefu.

2Abo bakobwa baza imbere ya Musa n'umutambyi Eleyazari n'abatware n'ikoraniro ryose, ku muryango w'Ihema ry'ibonaniro baravuga bati:

3“Data yapfiriye mu butayu nta bahungu asize. Yapfuye azize ibyaha bye, ariko ntiyari mu bafatanyije na Kōra kugomera Uhoraho.

4Ntibikwiye rero ko inzu ya data izima kubera ko atabyaye abahungu. Nimuduhe gakondo kimwe na bene wacu.”

5Musa ashyikiriza Uhoraho ikibazo cyabo.

6Uhoraho aramusubiza ati:

7“Ibyo abakobwa ba Selofehadi bavuga bifite ishingiro, ubahe ibyari kuba ibya se, bagire gakondo kimwe na bene wabo.

8Kandi ubwire Abisiraheli ko umuntu napfa adasize umuhungu, gakondo ye izajya ihabwa umukobwa we.

9Niba nta mukobwa afite, gakondo ye ijye ihabwa abavandimwe be.

10Niba nta bavandimwe afite, ijye ihabwa ba se wabo.

11Niba nta se wabo afite, ijye ihabwa uwo bafitanye isano ya bugufi abe ari we uyiragwa. Ibibazo nk'ibyo Abisiraheli bajye babikemura batyo.” Uko ni ko Uhoraho yategetse Musa.

Yozuwe atorerwa gusimbura Musa(Ivug 31.1-8)

12Uhoraho abwira Musa ati: “Uzazamuke ujye mu mpinga y'uriya musozi wo mu bisi bya Abarīmu, uterere amaso witegereze igihugu nahaye Abisiraheli.

13Numara kucyitegereza uzapfa nka mukuru wawe Aroni,

14kubera ko mutanyumviye ngo mwereke Abisiraheli ubuziranenge bwanjye, cya gihe banyijujutiraga babuze amazi i Meriba.” Meriba ni ya sōko yo hafi y'i Kadeshi mu butayu bwa Tsini.

15Nuko Musa abwira Uhoraho ati:

16“Uhoraho Mana, ni wowe ubeshaho abo waremye. Shyiraho umuntu wo kuyobora Abisiraheli

17mu gihe bazaba bari mu ngendo, cyangwa bagabye igitero cyangwa bavuye ku rugamba, be kuba nk'intama zitagira umushumba.”

18-19Uhoraho asubiza Musa ati: “Nahaye Yozuwe mwene Nuni Mwuka wanjye, none muhamagare umuhagarike imbere y'umutambyi Eleyazari n'Abisiraheli bose, umurambikeho ibiganza maze utangaze ko ari we uzagusimbura.

20Umuhe ku butegetsi bwawe kugira ngo Abisiraheli bose bamwumvire.

21Yozuwe na we ajye yiyambaza umutambyi Eleyazari kugira ngo amenye icyo nshaka, kandi angishe inama akoresheje Urimu. Bityo Yozuwe n'Abisiraheli bose bazajya bumvira Eleyazari mu byo bakora byose.”

22Musa abigenza nk'uko Uhoraho yamutegetse, ahagarika Yozuwe imbere y'umutambyi Eleyazari n'Abisiraheli bose,

23amurambikaho ibiganza. Musa atangaza ko ari we uzamusimbura nk'uko Uhoraho yari yabimutegetse.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help