Zakariya 3 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Iyerekwa rya kane: Umutambyi mukuru Yeshuwa

1Nuko Uhoraho anyereka Umutambyi mukuru Yeshuwa, ahagaze imbere y'umumarayika w'Uhoraho. Satani na we yari ahagaze iburyo bwa Yeshuwa kugira ngo amushinje.

2Uwo mumarayika w'Uhoraho abwira Satani ati: “Uhoraho nagukangare Satani we, koko Uhoraho witoranyirije Yeruzalemu nagukangare. Mbese Yeshuwa uyu si nk'agati karokotse inkongi y'umuriro?”

3Yeshuwa kandi yari yambaye imyambaro yanduye, ahagaze imbere y'uwo mumarayika.

4Nuko uwo mumarayika abwira abari aho ati: “Nimumwambure iyo myambaro yanduye.”

Hanyuma abwira Yeshuwa ati: “Dore nguhanaguyeho ibicumuro byawe, nkwambitse imyambaro y'agaciro.

5Ntegetse kandi ko bakwambika ingofero isukuye y'ubutambyi.”

Nuko bamwambika ingofero isukuye n'imyambaro. Umumarayika w'Uhoraho yari aho.

6Uwo mumarayika yihanangiriza Yeshuwa ati:

7“Uhoraho Nyiringabo arakubwira ati:

‘Nukora ibintunganiye,

nusohoza imirimo nagushinze,

uzagenga Ingoro yanjye n'urugo rwayo,

nzagushyira ku rwego rw'abari hano bankorera.

8Umva Yeshuwa Mutambyi mukuru,

nimwumve namwe batambyi bagenzi be,

ni mwe bimenyetso biranga ibyiza bizaza.

Dore ngiye kohereza umugaragu wanjye witwa Umushibuka.

9Imbere ya Yeshuwa mpashyize ibuye rimwe rukumbi,

ni ibuye rya mpandendwi.

Jyewe ubwanjye nzaryandikaho inyandiko,

abaturage b'iki gihugu nzabahanaguraho ibicumuro byabo,

nzabikora mu munsi umwe rukumbi.

10Kuri uwo munsi muzatumirana,

muzadendeza munsi y'imizabibu n'imitini,

mwishimire amahoro mufite.’ ”

Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help