Ezayi 65 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Urubanza rutegerejwe

1Uhoraho aravuga ati:

“Niyeretse abatambaririje,

nabonywe n'abatanshatse.

Nabwiye ubwoko butanyambaje nti: ‘Dore ndi hano.’

2Nirizaga umunsi nteze amaboko ngo nakire abantu b'ibyigomeke,

abatakurikizaga imigenzereze myiza bagakurikiza ibitekerezo byabo bwite.

3Ni abantu bahora bandakaza ku mugaragaro,

batambira ibitambo mu mirima yabo,

bosereza imibavu ku ntambiro z'amatafari.

4Baba mu marimbi bakarara mu buvumo,

barya inyama z'ingurube bakanywa isupu ihumanye.

5Babwira abo bahuye na bo bati:

‘Mwitwegera turi abaziranenge.’

Abo bantu barandakaza cyane,

uburakari bwanjye ni nk'umuriro utazima.

6Nimumenye ko ibyo byose mbizirikana ndetse narabyanditse,

sinzabyihorera ahubwo nzabibaryoza bikomeye.

7Nzabahanira ibicumuro byanyu n'ibya ba sokuruza,

batambiraga ibigirwamana ibitambo bikongorwa n'umuriro,

babitambiraga ku misozi no ku dusozi bansebya.

Nzabahana bikomeye nkurikije ibyo bakoze.”

Uko ni ko Uhoraho avuze.

8Uhoraho aravuga ati:

“Iyo babonye iseri ry'imizabibu rihishije baravuga bati:

‘Ntimuryangize rizavamo umutobe mwiza’,

ni ko nzagenzereza abayoboke banjye,

sinzabatsemba bose.

9Abisiraheli nzabaha urubyaro,

mu Bayuda hazakomoka uzaragwa imisozi,

abo nitoranyirije bazayihabwa ho umunani,

abagaragu banjye bazayituramo.

10I Sharoni hazaba urwuri rw'imikumbi,

mu gikombe cya Akori hazaba ibiraro by'amatungo,

ibyo nzabigirira abayoboke banjye.

11Nyamara mwebwe mwarandetse,

mwibagiwe umusozi wanyeguriwe,

musenga ikigirwamana Gadi,

mutura divayi ikigirwamana Meni.

12Nzabatsembesha inkota,

muzaca bugufi babice,

narabahamagaye ntimwanyitaba,

naravuze ntimwanyumva.

Mwakoreye ibibi imbere yanjye,

mwakoze ibitanshimisha.”

13Ni cyo gitumye Nyagasani Uhoraho avuga ati:

“Abagaragu banjye bazarya,

nyamara mwebwe muzicwa n'inzara,

abagaragu banjye bazanywa,

nyamara mwebwe muzicwa n'inyota,

abagaragu banjye bazanezerwa,

nyamara mwebwe muzakorwa n'isoni.

14Abagaragu banjye bazaririmbana umunezero,

nyamara mwebwe muzavuza induru mubabaye cyane.

15Jyewe Nyagasani Uhoraho nzabica,

abo nitoranyirije bazakoresha izina ryanyu nk'umuvumo,

nyamara abagaragu banjye nzabaha izira rishya.

16Bityo abasabira abandi umugisha mu gihugu,

bazawusaba mu izina ry'Imana y'ukuri,

naho uzarahira muri iki gihugu azarahira Imana y'ukuri.

Koko imibabaro ya kera izibagirana,

nzayibagirwa rwose sinzongera kuyibuka.”

Ijuru rishya n'isi nshya

17Uhoraho aravuga ati:

“Dore ngiye kurema ijuru rishya n'isi nshya,

ibya kera ntibizibukwa ukundi kandi ntibizatekerezwa.

18Nyamara munezerwe mwishime iteka ryose,

munezezwe n'ibyo ngiye kurema.

Yeruzalemu nzayigira umujyi w'ibyishimo,

abayituye bazasābwa n'umunezero.

19Koko nzanezerwa kubera Yeruzalemu,

nzanezerwa kubera abantu banjye,

amarira n'imiborogo ntibizahumvikana ukundi.

20Abana ntibazongera gupfa bakiri bato,

abakuru na bo ntibazongera gukenyuka,

ntibazapfa batagejeje ku myaka yabagenewe.

Uzarama imyaka ijana azaba akiri umusore,

uzapfa atayigejejeho bizaba ari nk'umuvumo.

21Bazubaka amazu bayabemo,

bazatera imizabibu barye imbuto zayo.

22Ntibazubaka amazu ngo aturwemo n'abandi,

ntibazatera imizabibu ngo imbuto zayo ziribwe n'abatayihinze.

Koko abantu banjye bazaramba nk'igiti,

abo nitoranyirije bazishimira ibikorwa byabo.

23Ibikorwa byabo ntibizaba impfabusa,

ntibazabyara abo gupfa.

Bazaba ubwoko bwahiriwe nanjye Uhoraho,

bazahirwa hamwe n'urubyaro rwabo.

24Nzabagoboka mbere y'uko banyiyambaza,

nzabasubiza mbere y'uko bansenga.

25Isega n'umwana w'intama bizarisha hamwe,

intare izarisha ubwatsi nk'ikimasa,

inzoka izatungwa n'umukungugu,

nta kibi cyangwa ikirimbura kizagera ku musozi wanjye.”

Uko ni ko Uhoraho avuze.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help