1Uragowe wa gihugu we cyuzuyemo inzige,
igihugu kiri hakurya y'inzuzi z'i Kushi.
2Ni igihugu cyohereza intumwa zinyuze mu nyanja,
zambuka zikoresheje amato aboshywe mu mfunzo.
Barazibwira bati: “Nimugende mwa ntumwa mwe,
nimwihute mujye mu gihugu cy'abantu b'intwari.
Ni abantu barebare b'umubiri unogereye,
ni abantu batinyitse ku isi yose,
barakomeye kandi bakandamiza andi moko,
igihugu cyabo cyambukiranyijwe n'inzuzi.”
3Yemwe bantu mwese mutuye isi,
igihe muzabona ibendera rishinzwe hejuru y'imisozi, muzaryitegereze,
igihe muzumva ihembe rivuze muzatege amatwi.
4Koko Uhoraho yarambwiye ati:
“Nzatuza mbyitegerereze aho ntuye,
nzaba meze nk'ubushyuhe igihe cy'izuba,
nzaba meze nk'ibicu bibuditse igihe cy'isarura.”
5Mbere y'isarura imizabibu ibanza kurabya,
ururabyo ruvamo imbuto zigahisha,
amaseri y'izo mbuto bazayatemesha umuhoro,
amashami y'imburamumaro na yo azatemwa.
6Ibyo byose bizagabizwa ibisiga n'inyamaswa byo mu gasozi,
ibisiga bizahamara impeshyi yose,
inyamaswa na zo zizahamara itumba.
7Icyo gihe bazazanira amaturo Uhoraho Nyirububasha, bayavanye kuri ba bantu barebare bafite umubiri unogereye, ba bantu batinywa n'isi yose bagakandamiza andi moko, kandi igihugu cyabo kikambukiranywa n'inzuzi. Ayo maturo bazayazana kuri Siyoni, ari ho Uhoraho Nyiringabo azahimbarizwa.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.