Yudita 14 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Inama Yudita yatanze

1Yudita arababwira ati: “Bavandimwe nimunyumve. Nimufate iki gihanga mukimanike ku rukuta rw'umujyi.

2Umuseke numara gukeba n'izuba rirashe, mwitoremo umuyobozi maze abantu b'intwari muri mwe bafate intwaro zabo, musohoke mu mujyi nk'abagiye mu kibaya gutera inkambi y'Abanyashūru, ariko ntimumanuke.

3Abarinzi b'Abanyashūru bazafata intwaro zabo birukira mu nkambi, kugira ngo bakangure abagaba b'ingabo zabo. Abagaba b'ingabo bazihutira kujya mu ihema kubyutsa Holoferinesi, nyamara ntibazahamusanga. Ingabo zose zizagira ubwoba zihunge.

4Icyo gihe mwebwe n'abandi Bisiraheli bose muzabakurikirana mubice umugenda.

5Ariko mbere yo gukora ibyo byose, nimumpamagarire Akiyoro w'Umwamoni, yirebere ubwe kandi amenye ko iki gihanga ari icya Holoferinesi wasuzuguye Abisiraheli, akamwohereza muri twe atekereza ko tuzamwica.”

Akiyoro ayoboka Imana ya Isiraheli

6Bahamagaza Akiyoro ava mu nzu ya Uziya. Akihagera arabukwa igihanga cya Holoferinesi cyari gifashwe n'umwe mu bari bateraniye aho, agwa yubamye ararabirana.

7Bamaze kumubyutsa yunama ku birenge bya Yudita, maze aravuga ati: “Muri buri muryango w'Abayuda nibavuge ibigwi byawe, kandi mu mahanga yose abazumva ibyawe bazashya ubwoba.

8Ndakwinginze ngo untekerereze ibyo wakoze byose muri iyi minsi.” Yudita ahagaze hagati muri iyo mbaga, amurondorera ibyo yakoze byose kuva ku munsi yasohotse muri Betuliya kugeza uwo mwanya.

9Arangije kubibatekerereza, imbaga yose itera hejuru n'amashyi y'urufaya, umujyi wuzura urusaku rw'ibyishimo.

10Akiyoro amaze kumva ibyo byose Imana y'Abisiraheli yakoze yemera Imana. Arakebwa maze yakirwa bidasubirwaho mu Bisiraheli.

Bagowasi abona umurambo wa Holoferinesi

11Bukeye Abisiraheli bamanika igihanga cya Holoferinesi ku rukuta rw'umujyi. Bose bafata intwaro zabo basohoka mu mujyi, biremamo imitwe bamanuka mu ibanga ry'umusozi.

12Abanyashūru babibonye batuma ku bagaba b'ingabo zabo, maze na bo babibwira abagaba bategeka ingabo igihumbi, n'abandi bakuru b'ingabo.

13Abo bakuru b'ingabo bajya ku ihema rya Holoferinesi, babwira Bagowasi wari ushinzwe ibye byose bati: “Kangura databuja, kuko ba Bisiraheli b'inkoreragahato batinyutse kumanuka ngo badutere kugira ngo bikururire kurimbuka, tubatsembe burundu.”

14Bagowasi yinjira mu ihema azunguza umwenda wari ukingiye uburiri, yibwira ko Holoferinesi aryamanye na Yudita.

15Ariko nta witabye, abeyura uwo mwenda yinjira mu cyumba Holoferinesi yari aryamyemo, asanga umurambo we udafite umutwe, urambaraye imbere y'uburiri.

16Bagowasi arataka cyane aboroga, ashishimura imyambaro ye.

17Nuko yinjira mu ihema Yudita yari acumbitsemo ntiyahamusanga. Ariruka ahamagara abagaba b'ingabo mu ijwi rirenga ati:

18“Za nkoreragahato zivumbagatanyije! Umuheburayikazi umwe akojeje isoni ubutegetsi bwose bw'Umwami Nebukadinezari. Dore Holoferinesi agaramye ku butaka bamuciye umutwe!”

19Abagaba b'ingabo za Ashūru babyumvise bashishimura imyambaro yabo, bashya ubwobo maze umuborogo wabo wumvikana mu nkambi yose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help