1 Petero 4 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Guhindurwa mushya

1Ubwo Kristo yababajwe mu mubiri, namwe mugire ayo matwara ye muyitwaze nk'intwaro. Umaze kubabazwa mu mubiri aba atandukanye n'ibyaha.

2Bityo igihe mushigaje kubaho mureke gukurikiza ibyo abantu bararikira, ahubwo mujye mukurikiza ibyo Imana ishaka.

3Erega mwamaze igihe gihagije mukora ibyo abatazi Imana baharanira! Dore ibyo mwabagamo: ubwomanzi n'irari, ubusinzi n'inkera n'ubunywi, kimwe no gushengerera ibigirwamana kandi icyo ari ikizira ku Mana.

4Ubu rero abatazi Nyagasani basigaye babatangarira, babonye ko mutagifatanya na bo gukabya kwiyandarika bityo bakabasebya.

5Nyamara ibyo bazabibazwa na Nyagasani, witeguye gucira imanza abazima n'abapfuye.

6Ni cyo cyatumye Ubutumwa bwiza butangarizwa abapfuye na bo, baciriwe urubanza bakiriho ku isi kugira ngo babeho uko Imana ishaka babikesha Mwuka.

Gukoresha neza impano Imana itanga

7Iherezo ry'ibintu byose riregereje. Kubera iyo mpamvu mujye mushyira mu gaciro, kandi mwirinde gutegekwa n'inda kugira ngo mubone uko musenga.

8Mbere ya byose mukundane urukundo rudatezuka, kuko urukundo rwibagirwa ibyaha byinshi.

9Mujye mwakira abashyitsi mutinuba.

10Umuntu wese uko Imana yamuhaye impano ajye ayikoresha yunganira abandi, kugira ngo abe umunyabintu ukoresha neza impano izo ari zo zose Imana yamugabiye.

11Nihagira uterura kuvuga, navuge ibyo ahawe n'Imana gusa. Nihagira ukorera abandi, abikorane imbaraga ahabwa n'Imana. Ni bwo Imana izahabwa ikuzo byimazeyo kubera Yezu Kristo. Nahorane icyubahiro n'ubutware iteka ryose. Amina.

Kubabazwa uhōrwa Kristo

12Ncuti nkunda, ntimugatangazwe n'uruganda rukaze rw'ibigeragezo mugomba gucamo ngo mumere nk'abagezweho n'ikintu kidasanzwe.

13Ahubwo mwishimire gufatanya na Kristo imibabaro, kugira ngo igihe ikuzo rye rizahishurwa muzahimbarwe muvuze n'impundu.

14Murahirwa niba babatuka babahōra Kristo, kuko biba byerekana ko Mwuka nyir'ikuzo ari we Mwuka w'Imana, aguma kuri mwe.

15Ntihagire umuntu n'umwe muri mwe uhōrwa ko ari umwicanyi cyangwa umujura, cyangwa umugizi wa nabi cyangwa kazitereyemo!

16Nyamara nahōrwa ko ari umukristo ntibikamutere isoni, ahubwo asingize Imana kubera ko ahōwe iryo zina.

17Koko rero igihe cy'urubanza kirageze kandi rubanjirije kuri twebwe ab'inzu y'Imana. None se ubwo rubanjirije kuri twe, iherezo ry'abatumvira Ubutumwa bwiza bw'Imana rizaba irihe?

18Ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo:

“Ubwo intungane zirokoka biziruhije,

bizagendekera bite abatubaha Imana n'abanyabyaha?”

19Kubera ibyo abababazwa bahōrwa gukora ibyo Imana ishaka, nibiyegurire Umuremyi wabo w'indahemuka bagumye bakore ibyiza.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help