Ivugururamategeko 31 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Yozuwe umusimbura wa Musa

1Musa arakomeza abwira Abisiraheli bose

2ati: “Ubu maze imyaka ijana na makumyabiri mvutse, ndashaje! Uretse n'ibyo, Uhoraho yambwiye ko ntazambuka ruriya ruzi rwa Yorodani.

3Ariko Uhoraho Imana yanyu ni we uzabajya imbere murwambuke. Azarimbura amahanga atuye muri kiriya gihugu mucyigarurire. Yozuwe na we azabarangaza imbere mwambuka, nk'uko Uhoraho yavuze.

4Uhoraho azatsemba ayo mahanga nk'uko yatsembye Sihoni na Ogi, ba bami b'Abamori n'ibihugu byabo.

5Azayabagabiza, namwe muzayagenze nk'uko nabategetse.

6Nimukomere mube intwari, mwe gutinya ayo mahanga ngo abakure umutima, kuko Uhoraho Imana yanyu ari we muzajyana. Ntazabasiga mwenyine, nta n'ubwo azabatererana.”

7Nuko Musa ahamagara Yozuwe, amubwirira imbere y'Abisiraheli bose ati: “Komera kandi ube intwari! Uzajyana n'aba bantu mu gihugu Uhoraho yarahiriye ba sekuruza ko azabaha, ni wowe uzakibahesha ho gakondo.

8Uhoraho azakujya imbere abane nawe, ntazagusiga wenyine kandi ntazagutererana na rimwe. None rero ntutinye ngo ukuke umutima.”

Uko Abisiraheli bagomba kwiga Amategeko

9Musa yandika Amategeko, ayashyikiriza Abalevi b'abatambyi bashinzwe ibyo guheka Isanduku y'Isezerano y'Uhoraho, ayashyikiriza n'abakuru bose b'Abisiraheli.

10Musa arabategeka ati: “Uko imyaka irindwi ishize, mu mwaka wo kurekera abandi imyenda, mu minsi mikuru y'ingando,

11muzajye musomera Abisiraheli bose aya Mategeko, aho Uhoraho Imana yanyu azaba yitoranyirije kugira ngo ahabe.

12Muzajye mukoranya abantu bose, abagabo n'abagore n'abana n'abanyamahanga batuye muri mwe, kugira ngo bayumve, bayige, bayitondere kandi bubahe Uhoraho Imana yanyu.

13Muri ubwo buryo, abazabakomokaho batigeze bamenya aya Mategeko bazayumva, bayige bitume bubaha Uhoraho Imana yanyu, igihe cyose bazaba bari mu gihugu cyo hakurya ya Yorodani muzigarurira.”

Amabwiriza Uhoraho yahaye Musa na Yozuwe

14Uhoraho abwira Musa ati: “Igihe cyawe cyo gupfa kiregereje, none tumiza Yozuwe muze imbere y'Ihema ry'ibonaniro, muhe amabwiriza azakurikiza.” Nuko Musa na Yozuwe bajya imbere y'Ihema ry'ibonaniro.

15Uhoraho aza mu nkingi y'igicu ihagarara hejuru y'umuryango w'Ihema.

16Uhoraho abwira Musa ati: “Dore ugiye gutabaruka, nyuma y'aho Abisiraheli bazampemukira bayoboke ibigirwamana byo mu gihugu bagiye kwigarurira, bazanyimūra bice Isezerano nagiranye na bo.

17Icyo gihe nzabarakarira mbatererane, mbihorere batsembwe. Bazabona n'ibyago byinshi n'imibabaro, bitume bamenya ko nabatereranye.

18Icyo gihe nzabihorera rwose, bitewe n'uko bakabije kungomera bakayoboka izindi mana.

19“Nuko rero nimwandike indirimbo ngiye kubabwira muzayigishe Abisiraheli, bajye bayiririmba kugira ngo imbēre umuhamya wo kubashinja.

20Nzabageza mu gihugu gitemba amata n'ubuki nk'uko nabisezeranyije ba sekuruza, bazahabona ibyokurya bihagije bamererwe neza. Ariko bazanyimūra bayoboke izindi mana, bazansuzugura bice Isezerano nagiranye na bo.

21Ndetse ntarabageza mu gihugu nasezeranye kubaha, nzi uko bateye n'ibyo bazakora. Abazabakomokaho nibamara kubona ibyago byinshi n'imibabaro, bazibuka iyi ndirimbo ibabere umuhamya wo kubashinja.”

22Nuko uwo munsi Musa yandika iyo ndirimbo, ayigisha Abisiraheli.

23Uhoraho abwira Yozuwe mwene Nuni ati: “Komera kandi ube intwari, kuko ari wowe uzageza Abisiraheli mu gihugu narahiye ko nzabaha, nanjye nzabana nawe.”

24Musa arangije kwandika mu gitabo ayo Mategeko yose,

25ategeka Abalevi bashinzwe guheka Isanduku y'Isezerano y'Uhoraho ati:

26“Nimufate iki gitabo cy'Amategeko, mugishyire iruhande rw'Isanduku y'Isezerano y'Uhoraho Imana yanyu, kibere Abisiraheli umuhamya wo kubashinja.”

27Nuko abwira Abisiraheli ati: “Nzi ko muri ibyigomeke kandi mutava ku izima. Niba mugomera Uhoraho nkiri kumwe namwe, nimara gupfa hazacura iki?

28Munkoranyirize abakuru b'imiryango bose n'abashinzwe ubutabera banyumve, ntange ijuru n'isi ho umugabo wumvise mbaburira.

29Nzi ko nimara gupfa muzifata nabi cyane rwose mugateshuka ibyo nabategetse. Mu minsi iri imbere muzabona ibyago kubera ko muzakora ibyo Uhoraho yababujije, bigatuma abarakarira.”

Indirimbo ya Musa

30Abisiraheli bamaze gukoranira hamwe, Musa ababwira amagambo yose y'iyi ndirimbo:

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help