Abalevi 22 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Amabwiriza yerekeye ibitambo

1Uhoraho ategeka Musa

2kubwira Aroni n'abahungu be ati: “Dore imiziro ibabuza kwegera amaturo Abisiraheli banyegurira, kugira ngo mudatukisha izina ryanjye riziranenge. Ndi Uhoraho.

3Umutambyi wese uhumanye ntakegere amaturo Abisiraheli bazaba banyeguriye, uzabirengaho azakurwe ku murimo w'ubutambyi. Ndi Uhoraho.

4“Umutambyi urwaye indwara y'uruhu yanduza cyangwa y'imyanya ndangagitsina, ntakarye ku maturo yanyeguriwe atarahumanuka. Ni kimwe n'umutambyi wakoze ku ntumbi cyangwa uwasohoye intanga,

5cyangwa uwakoze ku gasimba gahumanya, cyangwa ku muntu uhumanya ku buryo ubwo ari bwo bwose.

6Uwo byagendekeye bityo ajye yiyuhagira kandi yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba, abone kurya ku maturo yanyeguriwe.

7Izuba nirirenga azaba ahumanutse, ashobora kurya kuri ayo maturo kuko ari yo byokurya bye.

8Umutambyi ntakarye itungo ryipfushije cyangwa ryatanyaguwe n'inyamaswa, kuko byamuhumanya. Ndi Uhoraho.

9“Abatambyi bajye banyumvira birinde gukora icyaha cyerekeye ibyokurya, baramutse bansuzuguye bakabirengaho bapfa. Ndi Uhoraho ubitoranyiriza.

10“Utari uwo mu batambyi, yaba umushyitsi cyangwa umukozi, ntakarye ku maturo yanyeguriwe.

11Ariko inkoreragahato umutambyi yaguze n'iyavukiye iwe, zo zishobora kurya ku byokurya by'umutambyi.

12Umukobwa w'umutambyi narongorwa n'utari umutambyi, ntakongere kurya ku maturo yanyeguriwe.

13Icyakora nasendwa cyangwa agapfakara atarabyara, hanyuma agasubira iwabo, ashobora noneho kurya ku byokurya bya se, nk'uko yabigenzaga akiri muto.

“Utari umutambyi ntakarye kuri ayo maturo.

14Nihagira uyaryaho atabizi, ajye ariha umutambyi ibingana n'ibyo yariye yongeyeho kimwe cya gatanu.

15Abatambyi ntibagateshe agaciro amaturo Abisiraheli banyeguriye

16ngo bareke rubanda bayaryeho. Uyariyeho baba bamukoresheje icyaha, akaba agomba kwiyunga nanjye. Ndi Uhoraho witoranyiriza abatambyi.”

17Uhoraho ategeka Musa

18kubwira Aroni n'abahungu be n'abandi Bisiraheli bose ati: “Umwisiraheli cyangwa umunyamahanga utuye muri mwe, nantambira igitambo gikongorwa n'umuriro cy'ubushake cyangwa icyo guhigura umuhigo,

19ajye azana ikimasa cyangwa isekurume bidafite inenge kugira ngo mwemere.

20Ntimugatambe itungo rifite inenge, sinaryemera.

21Umuntu nantambira igitambo cy'umusangiro cy'ubushake cyangwa icyo guhigura umuhigo, ajye azana itungo ridafite inenge ryo mu bushyo cyangwa mu mukumbi, irifite inenge sinaryemera.

22Ntimukantambire itungo ryahumye cyangwa iricumbagira, cyangwa iryacitse urugingo cyangwa irirwaye amasununu, cyangwa ibihushi cyangwa ibisebe. Itungo nk'iryo ntimugatwikire ku rutambiro rwanjye.

23Itungo ryo mu bushyo cyangwa iryo mu mukumbi rifite ingingo zisumbana cyangwa iryagwingiye, mushobora kuritamba ho igitambo cy'ubushake, ariko ntimushobora kuritamba ho icyo guhigura umuhigo.

24Ntimukantambire itungo ryakomeretse amabya cyangwa ryakonwe. Nimugera mu gihugu cyanyu ntimuzakone amatungo,

25kandi ntimuzagure amatungo y'abanyamahanga afite bene ubwo busembwa ngo muyantambire. Sinayemera kuko afite inenge.”

26Uhoraho abwira Musa ati:

27“Inyana cyangwa umwana w'intama cyangwa w'ihene bimaze kuvuka, mujye mubireka byonke iminsi irindwi. Guhera ku munsi wa munani mushobora kubintambira ho igitambo gitwikwa nkacyemera.

28Ntimukicire umunsi umwe inka cyangwa intama cyangwa ihene n'iyayo.

29“Nimuntambira igitambo cyo kunshimira, mujye mugitamba ku buryo ncyemera.

30Inyama zacyo mujye muzirya uwo munsi, ntimukagire izo muraza. Ndi Uhoraho.

31“Mujye mwitondera amabwiriza yanjye muyakurikize. Ndi Uhoraho.

32Abisiraheli bajye banyubaha kuko ndi umuziranenge. None rero, ntimugatukishe izina ryanjye riziranenge. Ndi Uhoraho ubitoranyiriza.

33Ni jye wabakuye mu Misiri kugira ngo mbabere Imana. Ndi Uhoraho.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help