1-2Nanjye ubwanjye nzapfa nk'abandi,
nkomoka ku muntu wa mbere wabumbwe mu gitaka.
Nasamwe ku bw'imbuto y'umugabo mu byishimo by'urukundo,
namaze amezi icyenda mu nda ya mama,
amaraso ye yarankomeje.
3Navukiye ku isi mpumeka umwuka nk'uw'abandi bose,
nahereye ko ndira nk'izindi mpinja,
4bamfubitse utwenda banyitaho rwose,
5nta mwami n'umwe utarabayeho muri ubwo buryo.
6Abantu bose batangira kubaho ku buryo bumwe,
ubuzima bwabo na bwo burangira ku buryo bumwe.
Salomo akunda Ubuhanga7Nasabye Imana ubwenge irabumpa,
narambaje maze umwuka w'Ubuhanga unzamo.
8Nabuhisemo kuruta inkoni n'intebe bya cyami,
nasanze ubukungu nta cyo bumaze ubugereranyije n'Ubuhanga.
9Sinigeze mbugereranya n'ibuye ry'agaciro,
koko izahabu y'isi yose ni nk'umusenyi ungana urwara,
naho ifeza uyigereranyije na bwo ni nk'icyondo.
10Nabukunze kuruta ubuzima n'uburanga,
nabuhisemo bundutira urumuri,
koko umucyo wabwo ntiwijima.
11Kubugira byanzaniye ibyiza byose icyarimwe,
bwampaye ubukungu butagira ingano.
12Nishimiye ibyo byiza byose Ubuhanga bwanzaniye,
nyamara sinigeze menya ko ari bwo nkomoko ya byose.
13Icyo nabwigiyeho mbikuye ku mutima,
nzakimenyesha abandi ntacyo mbakinze,
nta cyo nzagabanya ku bukungu bwacyo,
14koko ku bantu ni ubukungu budashira.
Ababwitabiriye bagirananye ubucuti n'Imana,
ibyiza byabwo bibageza ku Mana.
Imana ni yo sōko y'ubumenyi bwose15Icyampa ngo Imana impe kuvugana ubwenge,
icyampa ngo impe ibitekerezo bikwiranye n'ingabire nahawe,
koko ni yo igenga Ubuhanga ikayobora abanyabwenge.
16Imana ni yo itugenga ikagenga n'ibyo tuvuga,
igenga ubwenge bwacu n'imikorere yacu.
17Ni yo yampaye ubumenyi nyakuri bw'ibiriho,
yansobanuriye imiterere y'isi n'imibereho y'ibiyigize.
18Yampaye kumenya intangiriro y'ibihe,
yampaye kumenya igihe turimo n'iherezo ryabyo,
yamenyesheje imiterere y'izuba n'imihindagurikire y'ibihe,
19yamenyesheje uko imyaka ihita indi igataha,
yamenyesheje n'urugaga rw'ibinyarumuri.
20Yamenyesheje kamere y'inyamaswa n'imyifatire yazo,
yamenyesheje imbaraga z'ibinyabubasha n'ibitekerezo by'abantu,
yamenyesheje amoko y'ibimera n'akamaro k'imizi yabyo.
21Namenye ibiboneka n'ibitaboneka,
koko Ubuhanga bwahanze byose bwarabimenyesheje.
Igisingizo cy'Ubuhanga22Koko rero Ubuhanga bubamo umwuka w'ubwenge kandi uzira inenge,
uwo mwuka ni umwe rukumbi kandi wigaragaza mu buryo bwinshi,
ufite ubushishozi kandi ucengera ibintu byose,
ugira ubwibakure bwihariye,
uzira ikizinga kandi ukorera mu mucyo,
ukunda icyiza kandi ukagira ubwira.
23Uwo mwuka ntuvogerwa,
ugira neza ukaba n'incuti y'abantu,
ntujegajega, uriringirwa kandi ugatuza,
ushobora byose kandi ugenzura byose,
ucengera imitima yose ifite ubwenge,
ucengera imitima izira inenge kandi ishishoza.
24Ubuhanga buratebuka kurusha ibyihuta byose,
bucengera byose kubera ko buzira inenge.
25Koko rero Ubuhanga ni umwuka w'ububasha bw'Imana,
ni ubutungane bukomoka ku ikuzo ry'Ushoborabyose,
ni yo mpamvu nta gihumanye cyabwinjiramo.
26Ubuhanga ni icyezezi cy'urumuri ruhoraho,
ni indorerwamo izira ikizinga y'ibikorwa by'Imana,
ni ishusho y'ubuntu bwayo.
27Nubwo ari bumwe rukumbi bushobora byose,
ntibuhindagurika ariko buvugurura ibiriho byose,
uko ibihe bisimburana butura mu mitima y'intungane,
buzihindura incuti z'Imana n'abahanuzi,
28koko Imana yikundira ababana na bwo.
29Ubuhanga burusha izuba n'inyenyeri kubengerana,
iyo ubugereranyije n'umucyo burawusumba.
30Umucyo usimburwa n'umwijima,
nyamara ikibi ntikiganza Ubuhanga.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.